R
B
A
Rwanda Broadcasting Agency
      

 

Vol No: 2130 [ 14 Sep - 15 Sep 2011 ]   Archives 
ibi ni ibiki

Ngo Alain Juppé yumvise Louise Mushikiwabo abura aho akwirwa. Ibi se burya birashoboka. Umuntu yabura aho ahungira n’ukuntu Ubufaransa bungana! Ibi nanjyaga mbyumva kera nkiri umwana, najyaga numva abantu bavuga ngo naka yabuze aho akwirwa bigatuma nibaza cyane uburyo umuntu yabura aho akwirwa. Nabibonye ejo bundi Perezida Paul Kagame agiye gusura Perezida Nicolas Sarkozy mu Bufaransa ajyana na Mushikiwabo maze Juppé yumvise ko Minisitiri Mushikiwabo na we ari bujye mu Bufaransa abura aho akwirwa. Ariko ufite ururimi ngo ntirubura icyo ruvuga ngo yasanze navuga ko yatinye Mushikiwabo abantu bari buvuge bati umuntu w’umugabo atinya mugenzi we kandi bombi ari ba Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga! Ibi Juppé yarabitinye noneho ahimba ko ngo yanze guhura na Kagame. Mbega ibyo nibyo yabwiye abanyamakuru mbere y’uko afata iy’ubuhungiro mu bihugu bya Pacifiki. Ntihagire umbaza niba misiyo ya Juppé yarasinywe cyangwa yarasabye konji.
Urebe aho uriya mugabo adasobanukiwe yiyibagije ko Kagame yari afite randevu na mugenzi we Sarkozy. Ko we ntaho bari guhurira ariko agatinya ko Mushikiwabo yamubwira ati ngwino dukorane ikiganiro n’abanyamakuru turi hamwe. Ariko Juppé azi ibintu. Iyo agerageza ngo ahagararane na Mushikiwabo, eh nako Mushikiwacu kuri iyo mpamvu, mba ndoga Rwabutogo Minsitiri Mushikiwabo yari kumwereka ko icyiza yakora ari ukwihana. Birumvikana nta TIG yari kumusabira ariko yari kumwereka ko ari Umunyarwandakazi kandi w’umuhanga. Imbere y’abanyamakuru rero Juppé yashoboraga guta ibaba kandi iwabo uhita wegura cyane urushijwe n’umwirabura imbere y’itangazamakuru mpuzamahanga.
N’uko rero ati njyewe nigiriye muri Pacifiki ! Ayiweee! Ubufaransa bwabaye buto ku buryo yabuze aho akwirwa. Ngo keretse raporo ya Mucyo nibayijugunya ra. Ariko Juppé arasetsa ye, ubwo se twareka raporo yakozwe twemeye kwifunga umukandara hanyuma kandi tukavuga ngo turayijugunye kugira ngo Juppé akunde atinyuke Mushikiwabo? Ariko tuzateranya amafaranga duhe Mushikiwabo ajye kuruhukira mu Bufaransa amezi abiri noneho turebe ko Juppé atazahagarikwa ku kazi. Kuko njye ndabizi neza azongera noneho avuge ko agiye mu Burusiya amezi abiri. Reka tuzarebe uko bizagenda.
Hari abandi bantu banshekeje hariya mu Bufaransa abo ni ba Rusesabagina na Twagiramungu. Ni ukuri si ngiye kubabeshya ntabwo narinzi ko Twagiramungu arwaye. Umuntu w’umusaza wabonye Jenoside yakorewe Abatutsi ayireba neza neza none akaba ngo atayibuka. Umuntu ungana kuriya ujya kwiha amenyo y’Abafaransa ababeshya ibyo bazi. Gusa ntabwo bitangaje kuko n’ubundi na nyuma gato y’uko Jenoside ihagarikwa yarivugiye ngo ariko koko abantu bamara amezi ane bakibuka itsembabwoko (icyo gihe niko bitaga Jenoside yakorewe Abatutsi). Tekereza nyuma y’amezi ane gusa ngo abantu bari bakwiye kuba bibagiwe. Ng’uwo Twagiramungu nabonye mu Bufaransa ngo yaje kwifatanya na wa wundi aherutse kwita Umupishi (umutsi) Rusesabagina. Ubwo Perezida Kagame yabaga ari ku meza hamwe na Sarkozy, aba nabo babaga bahagaze kure iyo batekerereza abazungu ibyo bashaka ariko Abafaransa bananiwe kubyumva. Rusesabagina ati « Jye nakinnye filime » Abafaransa bati « None se urashaka kuyikinira ino? » Twagiramungu ati « Jye nari Minisitiri w’Intebe »  abazungu bati « Ibyo birasanzwe ariko ba Minisitiri b’Intebe bigera igihe bakavaho cyane iyo bamaze kungana batyo (bashaje) ». Rusesabagina arashakishwa kubera gufatanya na FDLR ariko abantu barumiwe bareba ahagaze ahantu mu Bufaransa uretse ko Polisi y’aho ishobora kuba yari ihugiye mu bindi.
Twagiramungu aratinyuka akavuga ngo ko abantu banyereza imitungo nk’aho atazi ahubwo abafunzwe uko bangana kubera kunyereza. Natwibutse abo ku gihe cye, ndavuga agikora muri STIR baba barahaniwe icyo cyaha. Si we se ahubwo wataye amafaranga ya STIR i Mombasa akayashyira kuri konti ye bwite. Hahahaha! Twagiramungu warabyibagiwe koko?  Rusesabagina, uribuka wirukana abana muri Mille Colline bahunga Interahamwe ukabirukana ngo nta mafaranga bafite? Uribuka wiruka muri mabanki hirya no hino nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi utwara za chèque (sheki) wari wishyuwe ngo ureke abantu bihishe muri iriya Hotel kandi ba nyirayo bakubujije kwishyuza abantu? Ese buriya uba ugiye guhagarara mu Bufaransa ushaka iki? Uribuka ukata amazi muri iriya Hotel ngo abantu babure ayo kunywa? Iyo ukoresha ibiganiro uretse ko numva ko noneho ngo amahanga yakwangiye hari ubwo wigeze usaba imbabazi byibura?
Nimutahe mwihane nta we uzabakurikirana, musabe imbabazi aho mwakosheje naho bamwe imyaka mugezemo ni iyo kuva imbere y’abo bana b’abazungu bakomeza kwibwira ko abirabura bakuze bitwara nabi. Birashoboka ko bazagira ngo n’abandi ni uko. Turabategereje i Kanombe.
Umusomyi w’Imvaho Nshya
Mugemana Alphonse

 

Ibitekerezo

    Igitekerezo cyawe kuri iyi nkuru