R
B
A
Rwanda Broadcasting Agency
      

 

Vol No: 2132 [ 19 Sep - 20 Sep 2011 ]   Archives 
Abazayobora FERWAFA batezweho impinduka nyinshi

Iyegura ry’Abayobozi  ba FERWAFA ryakomeje kuvugisha abantu benshi, bamwe babyishira abandi bibaza kubazabasimbura, nicyo bakwiye kwihatira gukora.  Gusa, icyo abantu bahurizaho n’uko icyemezo abugeye bafashe cyari gikwiye,  kuko mu gihe nta musaruro  umuntu atanze ku murimo ashinzwe, Ibyiza ari uko asezera hagashakwa ubishoboye.  Ibi byagakwiye kuba umuco mwiza mu nzego zose, mu gihe umusaruro ubuze, umuyobozi akaba umugabo akegura, hagashakwa abandi. Gusa nanone ikibazo si ukwegura, ahubwo nyuma yo kwegura hagakwiye kusuzumanwa ubushishozi ku bagiye gusimbura abananiwe, kugira ngo ibitaragenze neza cyangwa ibyasubiye inyuma birusheho gukosorwa, ntihazabeho gusubira inyuma.

Si mu mikino gusa, ahubwo  no mu buzima bundi busanzwe bw’igihugu, byagakwiye kuba umuco mwiza, umuyobozi udatanga umusaruro bamutezeho, ibyiza akegura hagashakwa abandi.

Mu bihugu byateye imbere kwegura ni umuco watangiye kuva kera ku buryo nta n’umwe byagakwiye gutera ikibazo, byari bikwiye kujya ahubwo  bikorwa kare kugira ngo n’abasimbura babone aho bahera, ibintu bitarazamba cyane.

Ibyo ari byose Abanyarwandqa bakeneye kongera kubona ikipe y’u Rwanda itsinda, ikagera kure hashoboka mu marushanwa mpuzamahanga.  Amakipe akeneye kandi  kongera kubona abafana  benshi baza ku bibuga. Ibi ni bimwe, mu bitegereje abazasimbura abayobozi beguye muri FERWAFA, bakwiye kuzihutira gukora.


Ubwanditsi

 

Ibitekerezo

    Igitekerezo cyawe kuri iyi nkuru