R
B
A
Rwanda Broadcasting Agency
      

 

Vol No: 2132 [ 19 Sep - 20 Sep 2011 ]   Archives 
U Rwanda rwakiriye inama y'Abaminisitiri ba EAPCCO
Nshimiyimana Leonard

Inama y’Abaminisitiri ba EAPCCO yateraniye i Kigali tariki wa 16 Nzeri 2011  mu rwego rwo kungurana ibitekerezo, guhana ubumenyi n’ubunararibonye (experiences) mu gukumira, gutahura no kurwanya ibyaha ndengamipaka; kuko kugira ngo ibyo byaha bihashywe hagomba ubufatanye, guhuza imbaraga no guhana amakuru.
Abaminisitiri bafite Polisi mu nshingano zabo baturuka mu Muryango w’Abakuru ba Polisi muri Afurika y’Iburasirazuba (EAPCCO) mu mpine y’icyongereza bahuriye i Kigali ku wa 16 Nzeri 2011 mu nama yo kungurana ibitekerezo byo guhashya ibyaha ndengamipaka.
Ibyo byaha ndengamipaka harimo ibyaha bikoreshwa ikoranabuhanga, ubujura bw’ibinyabiziga, gukora amafaranga, kugurisha abana n’abantu muri rusange n’ibindi.
Mu ijambo rifungura iyo nama, Minisitiri w’Intebe, Bwana Makuza Bernard yavuze ko hagomba ubufatanye no guhuza imbaraga z’ibihugu by’Iburasirazuba kugira ngo ibyaha ndengamipaka bihashywe , aho yagize ati : «  Urebye ingano y’ibyo byaha ndenga-mipaka Leta zigomba guhuza imbaraga kugira ngo zibihashye kuko zitashobora kurwanya abanyabyaha imwe ku giti cyayo ».
Yakomeje avuga ati :« Intambara by’umwihariko ku mugabane w’Afurika zateye umwiryane n’amakimbirane yahitanye ubuzima bw’inzirakarengane, yangiza byinshi n’ibikorwaremezo.  Afurika muri rusange n’Afurika y’Iburasirazuba by’umwihariko intambara zasize imfubyi zitagira ingano, ubukene n’ibikorwaremezo bidashinga. Ibihugu byacu bifite byinshi bisangiye harimo kubura abakozi bashoboye n’ibikoresho bigezweho bishobora guhangana n’ibyo byaha bigezweho. Kugira ngo bigerweho,  kongerera polisi ubumenyi no guhana amakuru hagati ya polisi zitandukanye  ni ngombwa ». Minisitri w’Intebe, Bwana Makuza Bernard wari n’umushyitsi mukuru muri uwo muhnago, yibukije abitabiriye inama ko ari igihe cyo kwisuzuma bakareba aho bagize imbaraga nke bakazongera.

Interpol yizejeje EAPCCO ubufatanye
Kutesa Elisabeth wari uhagarariye Interpol (polisi mpuzamahanga) yashimiye uruhare rwa EAPCCO mu kurwanya ibyaha muri  Afurika. Kutesa Elisabeth yagize ati: “ Mwebwe Abaminisitiri na Polisi muyobora bigira uruhare rugaragara mu kurwanya ibyaha ku mugabane w’ Afurika no ku isi yose. Kongera ubufatanye hagati ya polisi z’akarere na mpuzamahanga no kubungabunga umutekano bizagira ingaruka nziza ku mugabane w’Afurika  no ku isi hose mu rwego rwo kurwanya abanyabyaha ndengamipaka”.  Yakomeje abizeza ubufatanye muri bwose bahana amakuru ku banyabyaha ndengamipaka, mu kongerera ubumenyi polisi zitandukanye no gukomeza ubufatanye m’imiryango yo mu karere na mpuzamahanga ishyigikira ibikorwa by’umutekano nka Loni, Umuryango w’Ubumwe bw’Iburayi, Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, u Bufaransa, u Budage n’Umuryango mu bw’ubufatanye bwa gisirikare w’Atalantika ya Ruguru (NATO) mu mpine y’icyongereza.
Minisitiri w’Umutekano, Shehi Musa Fazil Harerimana mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru yavuze ko iyo nama bayitezeho  gufata ingamba no gusangira ubumenyi n’ubunararibonye mu gukumira, gutahura no kurwanya ibyaha ndengamipaka.
Iyi nama  ya cumi y’Abaminisitiri  bafite polisi mu nshingano zabo yabanjirijwe n’izindi nama ziyitegura aho zagarutse ku ruhare rwa Polisi mu kurwanya abashimusi bo mu mazi, amafaranga akomoka ku byaha (money laundering), kongerera ubumenyi polisi zishinzwe amahoro ku isi n’ibindi. Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda IGP Gasana Emmanuel, akaba yaratorewe kuyobora Umuryango wa EAPCCO mugihe cy’umwaka umwe asimbuye Umunyasudani Lt.Gen. Hashim Osman El-Hussein.
Iyo nama yitabiriwe n’ibihugu 11 ari byo Burundi, Jibuti Eritereya, Etiyopiya, Kenya, Rwanda, Seyishele, Somaliya, Sudani, Tanzaniya n’u Bugande.
 

 

Ibitekerezo

    Igitekerezo cyawe kuri iyi nkuru