R
B
A
Rwanda Broadcasting Agency
      

 

Vol No: 2132 [ 19 Sep - 20 Sep 2011 ]   Archives 
Amajyepfo: Kwiyamamaza kw'abakandida senateri birakomeje
Kayira Etienne

Kwiyamamaza kw’abakandida senateri mu ntara y’amajyepfo birakomeje, kandi kuva ubwo iryo tsinda ry’abantu 16 biyamamarizaga imbere y’inteko itora mu mujyi wa Butare kuwa 07 Nzeri no muri Ruhango kuri 13 Neri 2011, abagize komisiyo y’amatora bashimye imyitwarire myiza yaranze abo ba kandida.
Nk’uko bikorwa hose hirya no hino mu gihugu, abayobozi ba komisiyo y’amatora barabanza bakibutsa gato amwe mu mategeko n’amabwiriza agenga umurimo bashinzwe hanyuma bakereka inteko itora abiyamamariza imyanya y’ubusenateri, hanyuma buri umwe wese agahabwa ijambo ryo kuvuga imigambo ye n’imigambi mu gihe cy’iminota 10.  Muri rusange abo bakandida senateri bo mu ntara y’amajyepfo wasangaga imigabo n’imigambi byabo byenda gusa, akaba ariyo mpamvu Imvaho Nshya iribubagezeho gusa umwihariko wa buri mu kandida. Muri iyi nkuru abo ba senateri b’ejo hazaza turabakurikiranya nk’uko bakurikiranye biyamamaza imbere ya komisiyo iyobora amatora n’abagize inteko zitora.
Bwana Francois Xavier Mpiranya mu migabo n’imigambi ye nk’umuntu ufite ubuhanga n’ubunararibonye mu burezi yasezeranije ko azagira uruhare rukomeye mu guteza imbere ireme ry’uburezi mu gihugu cy’uRwanda. Kubwo umwihariko mu Ruhango uyu mu kandida yavuze ko azafasha abaturage bo muri ako gace mu kubona amazi meza no kugira ngo igishushanyo mbonera cy’umujyi wa Ruhango gishyirwe mu bikorwa vuba. Umukandida Munyakayanza Jean Francois we yagize ati “Mfatanije na bagenzi banjye gukurikiranira hafi ibikorwa bya guverinoma kugira ngo ibyemezo bifatwa mu rwego rw’ubukungu, rw’imibereho myiza, rw’ubutabera n’urw’imiyoborere myiza bikorwe ku neza y’abanyarwanda bose.
Umutegarugore Umukobwa Bellancille aho yiyamamarije hose yagize ati “Ndamutse ntowe nzababera intumwa idatenguha muri Sena, nubahiriza Itegeko Nshinga n’ibitekerezo by’Abanyarwanda. Mbijeje kuzaharanira ko hakomeza gutorwa amategeko abereye abanyarwanda”. Umukandida Uwayezu Jean Fidèle mu migabo n’imigambi ye yavuze ko azashigikira amategeko abereye u Rwanda n’abanyarwanda yo nkingi y’amahoro arambye, ubumwe n’ubwiyunge, imiyoborere myiza n’iterambere ry’igihugu. Muri Ruhango kubwo umwihariko Uwayezu yavuze ko azafasha ko hubakwa Hoteli yo mu rwego rw’inyeyeri 3. Bwana Kambanda Rucweli Hormidas yavuze ko ashingiye k’ubunararibonye afite mu mirimo itandukanye yakoze mu gihugu, ngo azagira uruhare mu ishyirwaho ry’amategeko abereye abanyarwanda. Ngo azafasha mu igenzura ry’imitwe ya politiki no mu birebana n’umushinga w’imari ya Leta. Madamu Marie Claire Mukasine ngo ashingiye ku bumenyi bw’icungamutungo afite n’ubuzobere mu miyoborere y’inzego za Leta, ngo nibamutora akajya muri Sena azatanga umusanzu we mu kwihutisha gahunda nziza yo kurushaho guteza igihugu cyacu imbere Perezida Paul Kagame yemereye abaturarwanda muri iyi manda ya 2 yatangiye.
Umukandida Uwizeye Fidèle aho yiyamamarije yagize ati “Nimuramuka mu ntoye nzitangira umurimo, sinzatenguha abanyarwanda, nzafatanya na bagenzi banjye mu gutunganya no kurangiza inshingano zo gutora amategeko no kwemeza ishyirwaho ry’abayobozi bakuru b’igihugu cyacu bashyirwaho n’itegeko, kumenya no kugenzura ishyirwa mu bikorwa ry’amahame remezo y’Itegeko Nshinga”. Mukamusonera Marie Claire we yagize ati “Kumpitamo ni uguhitamo ubunyangamugayo, ubwitange n’ubushobozi”. Mu bindi umukandida ku mwanya wa Senateri Mukamusonera yavuze azitaho cyane ni imiyoborere myiza, iterambere ry’umuryango n’uburenganzira bwa muntu. Dr Havugimana Emmanuel mu kwiyamamaza yashingiye ibikorwa bye ku nkingi 3 arizo: Amahoro, Ubutabera n’Amajyambere. Yagize ati “Ntacyakorwa mu gihugu hatari amahoro. Tuzaharanira ko ubutabera bushing imizi, akarengane kagacika mu Rwanda. Ingamba zo kurwanya ubukene ziriho ubu tuzafatanya n’abandi kuzishimangira”.
Umukadida Nyiracumi Jospha yashyize imbere kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside n’ibyo igaragaramo byose, kurandurana n’imizi amacakubiri ashingiye ku moko,u  uturere n’ibindi no gusaranganya ubutegetsi nta bwikanyize. Dr Bizimana Jean Damascène mu kwiyamamaza yavuze ko azaba umuvugizi wa buri Karere kagize Intara y’amajyepfo kugira ngo program gafitiye abaturage bagatuye zishobore gukorwa neza kandi zihute. Ngo azarangwa no kuba Intore hose no muri byose. Madamu Mukansanga Marguerite mu bigwi bye yiyamamaza yagize ati “Gahunda yanjye ishingiye ku nkingi 4 za guverinoma. Nzasura kenshi abaturage kugira ngo menye ibibazo byabo bityo mbabere umuvugizi mu rwego rwo kubibonera umuti; Nzaharanira ko progame y’ubwuzuzanye n’uburinganire bw’abagore n’abagabo itera imbere. Bwana Niyongana Gallican we yagize ati “Kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside, amacukubiri n’ibindi bitekerezo bibi byasubiza inyuma intambwe igihugu kimaze gutera mu kubaka ubumwe bw’abanyarwanda. Gushigikira abaturage kwitabira gahunda za Leta”. Murebwayire Clothilde yagarutse mu kurwanya ihohoterwa iryo ariryo ryose, cyane cyane irikorerwa abagore n’abana. Kugira ngo arusheho gufasha  abagore n’abana yagize ati “Nzabafasha mu kumenya amategeko abarengera, nzita kandi ku bantu bafite ubumuga cyane cyane mu kubakorera ubuvugizi”. Dr Nkurayija Jean de la Croix yavuze ko agiriwe icyizere agatorwa ngo yaharanira gushyira imbere amategeko yose ashimangira ubumwe bw’abanyarwanda, nkanaharanira ko abasenateri twazajya tumanuka mu turere, mu mirenge ndetse no mu nzego z’ibanze kugirana ibiganiro bigamije kubumbatira ibyo Leta yacu imaze kugeraho.
Bwana Ruhigana Vénuste ari nawe wiyamamazaga nyuma ya bose aho Imvaho Nshya yabashije gukurikirana iki gikorwa mu ntara y’amajyepfo, uyu mu kandida yagize ati “Nk’uko bizwi, hari gahunda ya guverinoma(2010-2011) ishingiye ku nkingi 4, ikoze neza ikaba igomba gutizwa umurindi umuntu ashyiraho ake kugira ngo igerweho neza. Mu rwego rw’ubukungu, ikibazo cyo gufata neza ubutaka kizitabwaho kugira ngo umusaruro w’ubuhinzi n’ubworozi urusheho kwiyongera”
Mu bakandida 16 barimo kwiyamamariza kujya mu nteko ishinga amategeko ishami rya Sena, abantu 3 bonyine bazagira amajwi aruta ayabandi nibo bagomba kujya muri iyo nteko. Twibutse ko intara y’amajyepfo ngo ariyo ifite umubare munini w’abakandida biyamamariza kujya muri Sena ugereranije n’izindi ntara z’u Rwanda.
 

 

Ibitekerezo

    Igitekerezo cyawe kuri iyi nkuru