R
B
A
Rwanda Broadcasting Agency
      

 

Vol No: 2132 [ 19 Sep - 20 Sep 2011 ]   Archives 
Abakorerabushake b'amatora basukuye urwibutso
Abakorerabushake b\
Bagambake Marie Grace

Muri gahunda yo gushyira mu bikorwa zimwe mu nyigisho z’uburere mbonera gihugu batanga, abakorerabushake b’amatora mu mujyi wa Kigali, basuye abo mu karere ka Karongi, bakora umuganda wo gusukura urwibutso rwa Gatwaro, bunamira inzirakarengane zazize jenoside yakorewe abatutsi basaga ibihumbi 15 bahashyinguye, banagezwaho uburyo abaguye kuri stade Gatwaro bishwe mu bugome ndengakamere.
Abakorerabushake bo mu mujyi wa Kigali, ni ukuvuga abashinzwe ibikorwa by’amatora n’abashinzwe uburere mboneragihugu, basuye bagenzi babo bo mu karere ka Karongi. Nk’abanyarwanda, nk’uko yabigaragarije Imvaho nshya, Rutikanga Jean Bosco, ushinzwe ibikorwa by’amatora by’agateganyo mu mujyi wa Kigali, ngo bari banagamije kuganira ku mateka ya Jenoside muri Karongi, banasukura urwibutso rwa Gatwaro, mu rwego rwo gusubiza icyubahiro inzirakarengane zisaga ibihumbi 15 zihashyinguye zambuwe muri icyo gihe.
Umwe mu bacitse ku icumu, Zimulinda Simon, akaba yarabagejejeho ibyifuzo bumva ko komisiyo y’igihugu y’amatora yatangamo umusanzu, nko gutunganya neza urwo rwibutso ndetse no mu bufasha babona, bagakomeza kuzirikana abo jenoside yahekuye, kuko ngo kugeza ubu, n’ubwo Leta y’ubumwe bw’abanyarwanda ari ntacyo itakoze, ngo ntibaragira ubuzima bunejeje, mbese ngo ibibazo byasizwe na jenoside biracyari uruhuri, bishingiye ku mibereho cyane cyane.
Irambona Liberata, mu zina rya komisiyo y’igihugu y’amatora, yagaragaje ko ubu buvugizi bazabukora. Ngo haherewe ku bakorerabushake b’amatora, byaba mu bushobozi bw’amafaranga, ibitekerezo, ndetse ngo kuko iyi komisiyo inakorana n’izindi nzego, ibindi bigo ndetse na za Minisiteri, ngo ubu butumwa buzagezwa kuri abo bose, kandi ngo ikizavamo yizeraga ko kizaba cyiza, cyane cyane ku birebana no gutunganya uru rwibutso, kuko rwose ngo rukwiye gukorwa bishobotse bigakorwa mu buryo bwihutirwa.
Ku bijyanye no gutunganya uru rwibutso, umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Bwishyura Niyonsaba Cyriaque, yavuze ko biri mu byihutirwa ndetse rukaba rwaramaze no gukorerwa inyigo. Aba bakorerabushake, nyuma y’uyu muganda wo gusukura urwibutso, kunamira inzirakarengane zihashyinguye, kuhashyira indabo no kuhavugira amasengesho, banasabanye na bagenzi babo.



                       
 

Ibitekerezo

    Igitekerezo cyawe kuri iyi nkuru