R
B
A
Rwanda Broadcasting Agency
      

 

Vol No: 2132 [ 19 Sep - 20 Sep 2011 ]   Archives 
Abanyereza umusoro barahagurukiwe
Sibo Martin

Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro cyatangiye ndetse kinakomeje gahunda yo gukangurira abantu kwaka no gutanga inyemezabuguzi (factures) ku bucuruzi bwose bukozwe. Ibi bikaba ari mu rwego rwo koroshya ibaruramari ku bacuruzi ndetse n’Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro(RRA) kikabasha kubarura umusoro nyawo kiba kigomba kwakira hagendewe ku bucuruzi bwakozwe.
 Nyamara ariko bamwe mu bacuruzi bakorera mu mujyi wa Kigali bakomeje gukora ubucuruzi bwabo mu buryo bujijisha bukaba bwanatuma imisoro imwe n’imwe yakirwa mu buryo budakwiriye cyangwa se ikaba itanakirwa na mba.
Ni muri urwo rwego rero RRA imaze iminsi ikora igenzura mu bacuruzi batandukanye bakorera rwagati mu mujyi wa Kigali kugira ngo hasuzumwe uburyo bakoreramo.
Ikibazo rusange cyagaragaye
Abacuruzi benshi bafite ibitabo bya fagitire (facturier) birenze kimwe. Nk’uko abasobanukiwe n’amacenga ari mu kugira ibitabo byinshi bya fagitire babisobanura, ngo impamvu ituma abacuruzi bagira bene ibyo bitabo byinshi ni uko bakenera kubyerekana ahantu hatandukanye, kandi amakuru abirimo akaba ariyo abahesha inyungu bitewe n’aho ibyo bitabo babyerekanye. Nk’urugero ngo bagira igitabo bereka Ikigo cy’Igihugu cy’imisoro n’Amahoro, kikaba kigaragaza ko bakoze ubucuruzi buri hasi cyane kugira ngo nyine n’umusoro ugendere kuri iyo mibare baba berekanye. Bakagira igitabo bereka za banki kigaragaza ko bungutse cyane kugira ngo izo banki ntizibagore mu kubaha inguzanyo. Icya gatatu ngo kiba ari igitabo kigaragaza neza uko ubucuruzi bwabo bwakozwe ntaho kibeshya kugirango nabo ubwabo babashe kumenya uko ubucuruzi bwabo buhagaze mu by’ukuri.
Ahenshi rero mu hagenderewe n’abakozi b’Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro, hagiye hagaragara ikibazo cy’ibitabo bibiri bya fagiture, kandi noneho kimwe muri ibyo bitabo ugasanga aricyo cyagenzuwe na RRA, dore ko iyo bagenzura bene ibyo bitabo usanga babiteramo kashe(cachet) y’ikigo. Ikindi abakozi b’Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro babashije kubona ni uko ahanini ibitabo bitabaga byaragenzuwe aribyo byabaga byarakorewemo ubucuruzi bwo hejuru. Ibikorwa nk’ibi bikaba byakorohera abanyereza umusoro kubikora maze Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro kiba gisigaranye uburyo buke bwo gukurikirana ubucuruzi bwakorewe mu gitabo kitagenzuwe.
Uko ibyo bikorwa byatahuwe
Mu bikorwa bisanzwe by’igenzura, abakozi ba RRA bagiye batahura abaguzi bafite za fagitire ariko zitaturutse mu bitabo Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro cyabaga cyagenzuye. Uko izo fagitire zatahurwaga rero, zarafotorwaga hanyuma abo bakozi bakazitwaza bagiye kureba umucuruzi wazitanze hanyuma uwo mucuruzi yasabwa kuzana igitabo cyavuyemo izo fagitire akagikura aho akibika (akenshi mu bwihisho) hanyuma akacyerekana.
Ibihano byarateganyijwe
Nk’uko Bwana Pierre Célestin Bumbakare, Komiseri muri Rwanda Revenue ushinzwe imisoro y’imbere mu gihugu abitangaza, ngo kunyereza umusoro ni icyaha gihanwa n’amategeko, kigahanishwa ibihano birimo kwishyura 100% by’umusoro wanyerejwe n’igifungo.
 

Ibitekerezo

    Igitekerezo cyawe kuri iyi nkuru