R
B
A
Rwanda Broadcasting Agency
      

 

Vol No: 1991 [ 17 May - 19 May 2010 ]   Archives 
Abacamanza b'Abadage mu Rwanda
Twagira Wilson

Abacamanza hamwe n’abagarariye inzego zubutabera zo mu  mugihugu cy’ubudage bari murwanda murwego rwo gukurikirana no gukora iperereza kuri dosiye ikubiyemo ibirego bijyanye n’ibyaha bya genoside yakorewe abatutsi  biregwamo abayobozi bakuru B’umutwe wa F.D.L.R.  Murwanashyaka inyasi na Musoni straton ubu babarizwa gihugu cy’ubudage.


Umuvugizi w’ubushinjacyaha bukuru bwa repuburika Nkusi Augustin yabwiye ibiro ntaramakuru bya B.B.C. Twavanyeho iyi nkuru ko izo ‘’COMMISSION LOGATOIRE’’ Atari kunshuro yambere ziza gukora iperereza murwanda kubaregwa ibyaha bya genoside avuga ko  hari n’abandi bategerejwe kuzaza murwanda baturutse mubihugu nk’ubwongereza,ubuholandi, Naleta zunze ubumwe za amerika. “Hashize umwaka dukorana namahanga murubwo buryo bwo kuza gukora amaperereza murwanda kandi baza ari benshi’’


Inzego zubutabera zije murwanda gukora iperereza ku bayobozi bakuru bumutwe wa F.D.L.R,  mugihe bamwe mubari abayobozi bakuru mu ngabo za  F.D.L.R. ukorera muri kongo barimo liyetona koloneli mbiturende tharcisse, liyetona koloneli, habiyaremye noheri, na mugenzi wabo karuta j.m.v. bashyikirijwe urukiko rwisumbuye rwa gasabo bakurikiranyweho ibyaha byo gushinga imitwe yitera bwoba bagamije guhungabanya umutekano wurwanda urukiko rugategeka ko bakomeza gufungwa.


Kubirebana nabafaransa nabo bari murwanda murwego rwiperereza kubaregwa bya jenoside yakorewe murwanda,  umuvugizi wubushinjacyaha nkusi yasobanuriye Umunyamakuru wa B.B.C. ko abo bafaransa bageze murwanda kuya 8 gicurasi 2010 aho bateganyije kuzakurikirana dosiye  ivugwamo capt simbikangwa, naho abaturutse mugihugu cya noruveje ngo bakazakora iperereza kubyaha biregwamo uwitwa Bugingo Sad ukomoka ikibungo mu ntara yiburasirazuba.
Bibaye inshuro ya gatatu  abashinzwe inzego zubutabera zo mubufaransa baza gukora iperereza kubyaha bya jenoside murwanda, ubushize bakaba bari bazanywe no gukurikirana dosiye ya madamu kanziga wari umugore w’ uwahoze ari perzida w’urwanda Habyarimana juvenali. Twibutse ko abahagarariye ibihugu byamahanga byaje gukora amaperereza murwanda harimo, ubudage,  ubufaransa, noruveje, ubuholandi, ubwongereza, namerika.

 

Ibitekerezo

    Igitekerezo cyawe kuri iyi nkuru