R
B
A
Rwanda Broadcasting Agency
      

 

Vol No: 2169 [ 14 Dec - 15 Dec 2011 ]   Archives 
Ikarita y'ubukerarugendo nshya ya Kigali yakozwe n'urubyiruko rutozwa GIS
Ikarita y\
Twahirwa Maurice

Abanyeshuri 20 biga mu mashuri yisumbuye baturutse mu bigo bitandukanye byigisha ubumenyi bwa GIS mu Rwanda bakoze ikarita y’ubukerarugendo y’umujyi wa Kigali ishingiye ku buhanga bwa GPS babifashijwemo na ESRI Rwanda ndetse n’iyo mu Budage. Ibyo babikoze ubwo bari muri ESRI Summer camp ya 2011.

Mu gihe umujyi wa Kigali ukura ukanahinduka buri munsi, kandi nta mazina y’uduce tuwugize afatika ndetse n’ay’imihanda iwugize ni ikibazo ku batawumeneyereye kuwutemberamo. Ibyo bibera inzitizi ku bakerugendo baba bashaka gutembera muri Kigali kuko naho haba ibyiza byabarangaza nk’uko bitangazwa na bamwe mu batuyituyemo.
Nk’uko bitangazwa n’umuyobozi wa ESRI Rwanda, Kaspard Kundert, “Icyari kigambiriwe muri Summer academy ya 2011 kwari ugukora ikarita y’ubukerarugendo ya Kigali biciye mu bumenyi bwa GIS kandi bigakorwa n’abanyeshruei bayitabiriye uyu mwaka, none twishimiye ko tubigezeho”. Ndetse mugenzi we uyobora ESRI Germany, bwana Michael Sittard yagize ati “Nibwira ko nta mukerarugendo uzongera kuyoba muri Kigali kandi bazagera ahantu hose heza muri uyu mujyi, byanakurura n’abandi”.
Kuba iyo Karita igiyeho benshi bahise babyishimira ndetse umwe mu bakeragendo Imvaho Nshya yahuye nawe i Kigali yagize ati “Byibura umuntu amenya inzira aganamo atiriwe abaririza, nasuye urubuga rwa RDB mbonaho iyo nzira kandi byaranshimishije” nk’uko byatangajwe na Rumpert Claus, umukerarugendo wo muri Danmark, wari uturutse mu gihugu cya Uganda. 
Ku nshuro ya kane, Summer Camp itegurwa na ESRI Rwanda, ikigo gikora za porogaramu ndetse kinakwirakwiza ibijyanye n’ubumenyi bwa GIS (Geographic Inforamtion System), abanyeshuri 50 bo mu mashuri yisumbuye yigisha ibya GIS batoranyijwemo 20 bafite ubumenyi buruta ubw’abandi mu bijyanye no gutanga amakuru bishingiye ku bumenyi bw’isi.  Muri abo 20 batoranyijwe gutegura ikarita y’ubukerarugendo ya Kigali, aho bagaragaza inzira umukerarugendo yacamo ashaka kureba ibyiza bigize Kigali.  Nk’uko umwe mu bayobozi ba Kigali atangaza, ibyo ni amahirwe kuba habonetse bene nk’iyo karita yabasha kuyobora abakerarugendo muri Kigali. Kuri we, asanga abakerarugendo hari byinshi bakwishimira muri Kigali n’ubwo bahitamo kujya mu tundi duce two mu Rwanda.
Ibyo binashimangirwa na Rica Rwigamba, umuyobozi muri RDB ukuriye ubukeragendo no kubungabunga ibyiza nyaburanga, “Abo banyeshuri bakoze akazi twatekerezaga gukora kandi tukabigera nyuma y’igihe kirekire. Ubu tugize ikarita izajya yereka abakeraguendo uduce twiza twose two muri Kigali, umurwa mukuru w’igihugu utera imbere vuba ”. Yakomeje agira ati “Turashimira abatera inkunga ibikorwa bya ESRI Summer camp, cyane ko tubonye umusaruro wayo ushimishije bitabaye ngombwa tubigenera ingengo y’imari”, nk’uko umuyobozi muri RDB yakomeje abivuga.                      
Mu gihe cy’icyumweru, abanyeshuri 20 bo mu mashuri yisumbuye, bagiye bashaka amakuru y’ubumenyi bw’isi bifashishije ibikoresho by’ikoranabuhanga bya GPS (Geography Positioning System) bigezweho, nyuma babikusanyiriza muri mudasobwa babitegura ku buryo bizavamo amakuru agendeye ku bumenyi bw’isi yayobora abasura Kigali. Abo 20 bose bari batoranyijwe mu bandi biciye mu mashuri atandukanye yo mu Rwanda agera kuri 40 yigisha ibya GIS. Icyari kigenderewe na ESRI Rwanda hamwe n’iy’Ubudage, ku bufatanye na RDB n’ikigo cya kaminuza y’u Rwanda cy’iby’ubuhanga bw’ubumenyi bw’isi cya CGIS.
Urwo rubyiruko runatangaza ko rwishimira ko rwagize amahirwe yo kumenya iby’igishushanyo mbonera cy’umujyi wa Kigali, “Twaboneyeho no kumenya uburyo umuntu yakoresha ubumenyi bwa GIS ku buhanga bw’imyubakire y’imijyi” nk’uko bigaragazwa n’umwe mu banyeshuri.

 

Ibitekerezo

    Igitekerezo cyawe kuri iyi nkuru