R
B
A
Rwanda Broadcasting Agency
      

 

Vol No: 2169 [ 14 Dec - 15 Dec 2011 ]   Archives 
Gatsibo: Abahungutse n'abatishoboye bigishijwe imyuga
Namahoro Alexis

Gatsibo: Nyuma y’amezi atanu biga kubaza, kudoda no gutunganya imisatsi, abaturage 99 bahungutse n’abatishoboye bo mu mirenge ya Rwimbogo, Gitoki, Rugarama na Kabarore mu karere ka Gatsibo bahawe inyemezabumenyi n’ibikoresho byo gutangirana iyi myuga bize. Ubutumwa bahabwa n’ubuyobozi bw’akarere barakangurirwa gushyira imbaraga mu gukorera hamwe mu rwego rwo kugwiza ingufu.

Uku kwishyira hamwe bakangurirwa kuzatuma banabasha gucunga neza ibi bikoresha bahawe. Nk’uko byatangajwe na Karambizi Anaclet, umuyobozi w’ishami ry’ubutegetsi mu karere ka Gatsibo, ngo bizanaborohera kubona amasoko kuko bazaba bafite ahantu hazwi babarizwa.Yabasabye kandi kwigisha abandi ku buntu nk’uko bigishijwe ku buntu. Akomoza ku micungire myiza y’ibi bikoreshao bahawe, yavuze ko bishyize hamwe nta wakena ngo agurishe nk’imashini idoda cyangwa umukasi n’ipasi. Bashobora no korohezwa kubona inguzanyo mu bigo by’imari.

Bamwe mu barangije imyuga muri uyu mushinga TICAD ya kabiri watewe inkunga n’iguhugu cy’Ubuyapani, batangaza ko  bafite ubushobozi bwo gukora service zahendaga abaturage kandi bakanazishaka kure. Aha batanga urugero rwo gutunganya imisatsi nk’uko byumvikana mu buhamya bw’Uwimana Nadia wo mu murenge wa Rwimbogo, watangarije Imvaho Nshya ko ubundi mumrenge atuyemo abaturage batunganyaga imisatsi bagombye kujya kure kandi bagahendwa bikaba akarusho mu gihe cy’ubukwe. Yongeyeho kandi avuga ko umwuga yamenye kimwe na bagenzi be uzamubera isoko y’iterambere nyuma yo gutaha avuye muri Tanzaniya.

Usibye ibikoresho bahawe byo gutangirana mu myuga bize, bahawe n’amafaranga agera kuri milioni ebyiri, hakaba haranahise hashingwa cooperative icyenda z’ababaji n’abatunganya imisatsi. Uboyobozi bw’akarere ka Gastibo kandi bwijeje aba barangije imyuga ubafasha bwo kwegerwa no gukorerwa ubuvugizi ariko bushimangira ko uku kwishyira hamwe kwabo kuzatuma bagwiza imbaraga. Gutanga izi nyemezabumenyi kuri aba bantu 99 byabaye no gusoza umushinga TICAD ya kabiri wakoreye mu turere twa Gatsibo, Bugesera, Kirehe na Nyagatare, ukaba wararanzwe n’ibikorwa byo guha abataha bahunguka ubushobozi bwo kwibeshaho no gukora imirimo ibateza imbere.


 

Ibitekerezo

    Igitekerezo cyawe kuri iyi nkuru