R
B
A
Rwanda Broadcasting Agency
      

 

Vol No: 2169 [ 14 Dec - 15 Dec 2011 ]   Archives 
Ababana n'ubumuga b'i Gashonga barorozanyije
Ababana n\
Mutuyemungu Narcisse

Rusizi: Ababana n’ubumuga bo mu murenge wa Gashonga mu karere ka Rusizi mu Ntara y’Iburengerazuba barakangurira bagenzi babo kwishyira hamwe no gukorera mu makoperative kuko ari cyo gisubizo nyacyo kizabafasha kwikura mu bwigunge. Ibi babitangaje nyuma y’igikorwa cyo korozanya amatungo magufi agizwe n’ihene binagendanye na gahunda  yo kwizihiza  umunsi mpuzamahanga ngaruka mwaka wahariwe ababana n’umuga.

Ni igikorwa cyakozwe na koperative Twitezimbere y’ababana n’ubumuga butandukanye ikorera mu murenge wa Gashonga mu karere ka Rusizi. Amatungo yatanzwe ni ihene 20 zahawe abantu 20 bamwe muri abo binyuze mu gutombora, uwayihawe akaba agomba kuzoroza mugenzi we bari kumwe. Perezida w’iyo koperative nyuma yo kwibutsa impamvu bagize icyo gitekerezo cyo kwishyira hamwe, yasobanuye ko byabagiriye akamaro kandi ko bagerageza kwiteza imbere binyuze mu misanzu bakusanya, ari na  yo yavuyemo ayo matungo batanze, asaba abatarabashije kuyabona kwihangana bagategereza aho yanatanze ikicyizere ko mu mezi atatu bose bazaba bamaze kugerwaho n’icyo gikorwa.

Aha ariko na none akaba yarakomeje agaragaza   ko hari ibindi bagikeneyemo ubwunganizi, cyane ko  ngo hari bamwe mu babana n’ubumuga bagikennye cyane, abatarabashije kwiga n’abiga bageza hagati bagacikiriza amasomo yabo kubera ubushobozi buke, hakaniyongeraho bamwe mu bagifite imyumvire yo hasi ngo usanga barahisemo gusabiriza ntibabegere ngo bakomeze kwisungana banahuhuriza hamwe imabaraga mu rwego rwo kwishakira ibisubizo kuri ibyo bibazo byose baba bahura na byo. Ngirente Philippe wungirije umuhuzabikorwa w’ababana n’ubumuga mu karere ka Rusizi aha na  we yashimiye icyo gikorwa, asaba ababana n’ubumuga kudaheranwa n’agahinda ahereye kuri urwo rugero, ashimangira ko byose bishoboka, anasaba n’abandi kubigiraho aho yanamaganye abahohotera abantu babana n’ubumuga, asoza ashimira ubuyobozi bukomeje kubaba hafi, anamagana ababana n’ubumuga bahesha bagenzi babo isura mbi basabiriza. Aha akaba yarashimangiye ko ubana n’ubumuga umuryango utagomba kumubona nk’umutwaro, ko kandi mu gihe na we yagaragaje ko hari icyo ashoboye birushaho gukomeza kubahesha isura nziza.

Ku ruhande rw’abo babana n’ubumuga bahawe ayo matungo na bo barabyishimiye, batangaza ko bazayafata neza kandi biteguye koroza bagenzi babo. Mu ijambo rye, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’uwo murenge wa Gashonga Ingabire Nadine Michelle, yabasabye gukomeza guhuza imbaraga, aha akaba yanadutangarije ko amakoperative aho i Gashonga ahagaze neza kandi ari kimwe mu byihutisha iterambere ry’abahatuye, ari na bwo butumwa yatanze. Iyo Koperative Twitezimbere y’ababana n’ubumuga yorozanyije amatungo magufi igizwe n’abanyamuryango 75, yavutse mu mwaka wa 2007 nyuma yo kugirwa inama n’umushinga HANDICAP  International.                                       
 

Ibitekerezo

    Igitekerezo cyawe kuri iyi nkuru