R
B
A
Rwanda Broadcasting Agency
      

 

Vol No: 1997 [ 07 Jun - 09 Jun 2010 ]   Archives 
Mugunga: Abaturage bazituriye abaturanyi babo
Ingabire Alphonsine

Abaturage bo muri zone ya Mugunga igizwe n’imirenge ya Janja, Muzo na Mugunga, mu Karere ka Gakenke barishimira intambwe gahunda ya Girinka imaze kubateza mu mibereho yabo ya buri munsi.Ibi abaturage babigaragarije mu byivugo, mu mbyino, no mu ndirimbo byaranze ibirori byo kuzitura inyana z’inka 39, aho abazigabiwe mbere baziturira abaturanyi babo.


Nk’uko twabitangarijwe n’abaturage bo muri iriya mirenge, kuva aho gahunda ya “Girinka” igereye kuri aba baturage ngo bwaki yagiye nka nyomberi, ibigori birera neza kubera ifumbire y’izo nka, abana bariga, n’ababyeyi babo bakabasha kwikenura.

Uretse ibyo kandi, ngo igikorwa cyo kuziturirana cyabigishije kubana mu rukundo, no mu bumwe. Gahunda ya “girinka” nanone yatumye bihangira agashya bise “mutuelle y’inka”, aho buri muturage atanga umusanzu w’amafaranga 2.000 muri koperative COPAEMU ibahuje, akabasha gukurikiranirwa ubuzima bw’inka ye, yarwara ikavurwa. Mu igenemigambi bafite, harimo gushyira ikusanyirizo ry’amata muri iyi zone, rizatuma umusaruro wayo uhindurwamo za fromage bazagemura ku masoko atandukanye.

Umushinga wa PAPSTA ushinzwe gushyira mu bikorwa iyi gahunda ya “girinka” wabemereye kuzabaha miliyoni 30, muri iki gikorwa, uruhare rwabo rukazaba miliyoni10. Kayisire Angelique, umuhuzabikorwa w’umushinga PAPSTA yabashimiye uburyo bitaye kuri izi nka, kuri ubu nabo bakaba babaye abaterankunga b’abaturanyi babo. Yashishikarije abazituriwe kubareberaho kuko ubutaha aribo bazaba baziturira abandi, gahunda ikazagera kuri buri muturage.

Umushinga wa PAPSTA watangiye igikorwa cyo gutanga inka mu mwaka wa 2006, ukaba ukorera mu turere 6 tw’igihugu. Ibikorwa bibandaho muri utu turere ni iby’ubuhinzi n’ubworozi no gufata neza amazi. Muri iyi zone ya Mugunga, inka zakomotse ku zo uyu mushinga watanze zimaze kugera kuri 200.


 

Ibitekerezo

    Igitekerezo cyawe kuri iyi nkuru