R
B
A
Rwanda Broadcasting Agency
      

 

Vol No: 1997 [ 07 Jun - 09 Jun 2010 ]   Archives 
Udushya muri Salax Awards
Higiro Adolphe

Igitaramo cyo gushimira abahanzi bitwaye neza mu mwaka wa 2009, n’ubwo tugeze hagati muri 2010, nyuma yo gusubikwa inshuro zirenze imwe cyarashyize kiraba. N’ubwo nta wakinenga avuga ko kitagenze neza, hari utuntu twagiye tugaragaramo tudahwitse ugereranyje n’inshuro cyagiye cyimurwa mu rwego rwo kucyitegura. Si ibinengwa gusa ahubwo hari n’ibyari bitangaje ntacyo bitwaye.


Ku ikubitiro, iki gitaramo cyatangiye gitinze cyane ahagana mu ma saa kumi n’ebyiri kandi byari biteganyijwe ko saa munani n’igice ruza kuba ruhindanye. Icyagaragaraga ni akavuyo mu bari bashinzwe organization, aho wabonaga utamenya uwo ubaza ikintu runaka kuko abinjizaga, abari muri protocol, … wabonaga banyuranamo nyamara ntumenye iherezo.


Nk’uko byavugwaga ko abahanzi bari baranze gutangaza ibijyanye n’imyambarire bazaba bafite kuri uriya munsi, amaherezo byaragaragaye. Umuhanzi Tom Close yari afite agashya kuko yaje mu bishura nka bimwe by’Abamassai bo muri Tanzaniya na Kenya. Umuhanzi Ziggy 55 wo muri The Brothers nawe yari yambaye ibijya gusa bityo yimiramije umubiri wose, ku buryo wabonaga yaberewe rwose. Kitoko nawe yari yambaye nk’abayisilamu bo muri Afurika y’Iburengerazuba yanigirije akagofero ku buryo wabonga bifite injyana. The Ben nawe yari yaje na costume y’umweru dede. Yaracanaga. Yatangaje abantu ubwo yahabwaga ibihembo, yahitaga aririmba indirimbo imenyerewe mu barokore igira iti “Ndashima umusaraba wa Yesu, ndashima ya mva nziza, …”. Akandi gashya ni uko yohererejwe impano (cadeau) n’ibitaro bya Gitwe yigeze gusura, apfunduye asangamo bibiliya. Bya byishimo bibyara amarira byahise bimurenga.


Ku babashije kuririmba, Miss Jojo yagaragaje ko amaze kuminuza, dore ko yabyinanye na gurupe ye ya ‘’MACHINARY” abantu bakamwibazaho. The Ben nawe udasanzwe azwiho kubyina byimbitse yahingukane gurupe ibyina, ahasigaye ashyira hasi micro abyinana nabo karahava, babyinaga rwose mu buryo bugaragar ko babyitoje.


Nk’uko ku bakora showbiz hano mu Rwanda basabaga abantu kuzaza bikozeho (bambaye neza), hari ababyubahirije mu buryo bubanogeye. Abo bose baruhiye umwe wagaragaye mu kantu kagufi cyane twakita nk’agapira konyine ugereranyije n’uko gakoze, kuburyo yanyuragaho abantu bagashingana inzara, ndetse abakobwa bakekaga ko nabo bakosotse bati “uyu we aturenzeho!” Uwo yari afite n’umusatsi mwinshi cyane urundarunze ukuntu kudasanzwe, ubona ko yari yiteguye ibirori koko. Tukiri ku myambarire, Daddy de Maximo usanzwe akora ibijyanye na “modeling”, yaje yambaye agakabutura gasa n’ibyo yari yiteye hejuru byose bidodanye ubuhanga, ibyo byose akaba yarabiherekezaga n’ingendo abakora ibyo kwamamaza imyenda bamenyereweho.


Uwavuga ibyari aha byo ntiyabirangiza. Nta wasoza iyi nyandiko atavuze ku bintu byatunguranye nko kuba gurupe The Brothers nta gahembo na kamwe yatahanye, yewe ikaba itaranaririmbye . Si abo gusa na Just Family nta wamenye irengero ryayo. Mu kwanzura, abatari bahari barihombeye kuko ubwo Missa Rwanda, Bahati Grace yajtaga gutaga ibihembo kuri stage, abari muri stade bahitaga bakoma akamo ngo “ Kavuyo…Kavuyo…Kavuyo”, umuntu akaba yakibaza niba ibyari ibihuha byarabaye impamo ntakuka koko ko K8 (Kavuyo) ari inshuti magara ya Miss Rwanda. Niba ari byo, amahirwe masa.
 

Ibitekerezo

    Igitekerezo cyawe kuri iyi nkuru