R
B
A
Rwanda Broadcasting Agency
      

 

Vol No: 1997 [ 07 Jun - 09 Jun 2010 ]   Archives 
Ibidukikije:Kagame yahawe igikombe
Ibidukikije:Kagame yahawe igikombe
Mugabo Lambert

Nyuma yo kwakira igikombe cy’icyubahiro yagenewe kubera uruhare rwe mu kubungabunga ibidukikije, Perezida Paul Kagame yavuze ko icyo gikombe ari icy’Abanyarwanda bose aho yagize ati “Iki gikombe ni icy’Abanyarwanda bose, abagore n’abagabo, ncyakiriye mu mwanya wabo bose”. Iki gikombe Perezida Kagame yagihawe ku wa gatandatu tariki ya 5 kamena uyu mwaka wa 2010, hari mu birori byo kwizihiza umunsi mpuzamahanga wo kubungabunga ibidukikije ku isi, umunsi wizihirijwe mu Rwanda mu rwego rw’isi. Uyu munsi kandi wanahujwe mu Rwanda n’umunsi wo kwita izina abana ndetse n’imiryango by’ingagi, ukaba warizihirijwe mu Kinigi ho mu Karere ka Musanze.


Kuba u Rwanda ari rwo rwatoranyijwe ku isi ngo hizihirizwe uyu munsi, ngo ni ukubera uruhare rwarwo mu kubungabunga ibidukikije. Mu ijambo rye, Perezida Kagame yagarutse ku izihizwa ry’ibi bikorwa bibiri, avuga ko u Rwanda rwabyishimiye. Umukuru w’Igihugu yabwiye Abanyarwanda ko ingagi zifitiye igihugu akamaro aho zikinjiriza amadovize.  Aha akaba yarakomeje agira ati “Gufata neza ibidukikije ni ugufata neza ubuzima bwacu, ni ugufata neza igihugu”.  Kagame akaba yaravuze ko amajyambere igihugu gikeneye ari atabangamira ibidukikije, ahubwo aho bijyana, abantu bakabungabunga ibidukikije bagashaka n’amajyambere. Yibukije Abanyarwanda gukora ibishoboka bakabungabunga ibidukikije, bagakoresha ingufu nk’iz’amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba, bagateka bakoresheje rondereza kugira ngo birinde kwangiza amashyamba.


Ubwo yagarukaga ku isuku ikwiye kuranga Abanyarwanda, Perezida Kagame yagize ati “Isuku niyo ituma ibidukikije bimera neza”. Akaba yarasabye Abyanyarwanda kugira isuku ku mubiri, mu mubiri n’aho batuye mu ngo. Perezida Kagame kandi yanagarutse ku bantu bajyaga bangiza ibidukikije harimo guhiga inyamaswa mu mapariki kimwe no kuyatwika, ariko ubu ngo nibo bumva ko kubungabunga ibidukikije biganisha ku iterambere ry’igihugu.


U Rwanda ni igihugu kitagira uko gisa


Mbere yo gushyikiriza Umukuru w’Igihugu iki gikombe, bwana Wolfgang Newman, umuyobozi w’Umuryango “Energy Grobal Foundation” yagize ati “Iki ni igihugu kitagira uko gisa, kandi ubwiza bwacyo buturuka no ku bwiza bw’abagituye n’ibidukikije”.  Bwana Newman yavuze ko u Rwanda ari igihugu kiva mu mwijima (bitewe n’amateka yarwo) kigana mu rumuri, kandi aho kigana habona bikaba bigaragazwa n’ibara ry’umuhondo riri mu ibendera ryacyo. Ati “Ibihugu byinshi bigira Abaperezida, ariko u Rwanda rufite Perezida ukunda ibidukikije, Perezida ukangurira abaturage gukora ibyiza, bagahora imbere”. Bwana Newman kandi yavuze ko u Rwanda rutaza ku isonga gusa mu kubungabunga ibidukikije, ahubwo ko no mu bucuruzi ari uko, ngo birajyana, ngo ni nk’uko impande zombi z’igiceri zidatana.


Ingagi n’imiryango yazo byahawe amazina


Muri uyu muhango kandi hiswe amazina abana b’ingaki kimwe n’imwe mu miryango mishya y’ingagi. Madamu Mukantabana Rose, Perezidante w’Inteko Ishinga Amategeko Umutwe w’Abadepite ni we wabimburiye abari aho kwita izina umwana w’ingagi ukomoka mu muryango witwa Hirwa, nyina wawo akaba yitwa Nyamwezi. Madamu Mukantabana yawise Cyamamare, aho yavuze ko ingagi zigomba kwamamara ku isi, abantu bakaza kuzireba, bakareba n’u Rwanda.


Andi mazina yatanzwe n’abantu batandukanye ni Inshuti, Isoko, Turate, Murakaza, Wake up, Umurage, Teta, Isabukuru (izina ryahawe umwe mu miryango y’ingagi, rikaba ryaratanzwe na Komiseri Mukuru wa polisi Emmanuel Gasana). Andi mazina ni Inyongera, Igihembo (ryatanzwe n’umwe mu bakozi b’ambasade y’igihugu cya Kongo Kinshasa mu Rwanda, umuryango wahawe iri zina ukaba waraje mu birunga ku ruhande rw’u Rwanda ukomotse muri kiriya gihugu cya Kongo). Andi mazina ni Ubuhamya, Imbuto, Gasore, Ntambara, Agashya, Zoya na Ugenda.


John Gara, umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Iterambere (RDB), yavuze ko kwita izina ingagi ari igikorwa cyo gushima Guverinoma y’u Rwanda kimwe n’abandi bose bakora ibishoboka mu guteza imbere ubukerarugendo. Bwana Gara yagarutse kandi kuri bimwe mu bikorwa byabanjirije uyu munsi harimo isiganwa ry’amagare, umuganda ndetse n’inama mpuzamahanga ku bidukikije yabereye mu i Kigali igahuza abantu baturutse mu bihugu birenga 100. Bwana Bosenibamwe Aime, Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, we yavuze ko Umuryango w’Abibumbye n’isi yose bazengurutse amahanga yose, basanga ngo umunsi nk’uyu nta handi wakwizihirizwa uretse mu Rwanda bitewe n’imbaraga igihugu gishyira mu kubungabunga ibidukikije Abanyarwanda babikesheje Perezida Paul Kagame.


Uyu muhango wari witabiriwe n’abantu banyuranye harimo Umuyobozi w’Ishami ry’Umuryango w’abibumbye ryita ku bidukikije, abahagarariye ibihugu n’imiryango mpuzamahanga, abanyamahanga banyuranye, n’Abanyarwanda batandukanye.
 

Ibitekerezo

    Igitekerezo cyawe kuri iyi nkuru