R
B
A
Rwanda Broadcasting Agency
      

 

Vol No: 1997 [ 07 Jun - 09 Jun 2010 ]   Archives 
Tabagwe: Guhingisha imashini byabagiriye akamaro
Higiro Adolphe

Mu gihe bamwe bagikubita isuka mu butaka birenza indi, mu Murenge wa Tabagwe uherereye mu Karere ka Nyagatare ho si ko biri. Nyuma yo kubona ko ubuhinzi bwifashishije isuka atari bwo buzabateza imbere, bahisemo kwigurira imashini ihinga kandi ikanasya ubwatsi bw’amatungo.


Ubwo twasuraga Akarere ka Nyagatare twabashije kugera no mu Murenge wa Tabagwe, by’umwihariko mu Kagali ka Nyabitekeri aho uwo murenge wubatse. Ubwo twaganiraga n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagali ka Nyabitekeri, bwana Baguma Sam, yadutangarije ko abaturage bishimiye igurwa ry’imashini ihinga kuko ngo basanze ibahendukiye ugereranyije no guhingisha amasuka ukoresheje abakozi. Ngo umuturage ushaka guhingisha imashini asabwa gutanga ibihumbi mirongo itatu na bitanu (35 000 frws) kuri hegitali imwe, mu gihe ngo iyo akoresheje abakozi bayihingira ibihumbi ijana na makumyabiri (120 000 frws).


Ayo mafaranga atangwa ngo ni ayo kurima gusa, iyo ushaka ko iyo mashini icoca n’amasinde utanga andi nk’ayo. Ni ukuvuga ko utanga ibihumbi mirongo irindwi (70 000 frws) mu gihe iyo ushyiramo abakozi wari kuba utanze ibihumbi magana abiri na mirongo ine (240 000 frws). Nk’uko twakomeje tubitangarizwa na bwana Baguma Sam, kubera na gahunda yo guhuza ubutaka, abaturage ngo barabyitabiriye cyane. Tumubajije niba nta bakenera iriya mashini bakayibura kubera iba ikenewe na benshi, yadutangarije ko ahubwo ijya yicara yabuze abo ihingira kuko abayikenera bose iba yarabahetuye. Natwe mu gihe twasuraga Umurenge wa Tabagwe twasanze nta kazi ifite.


Ni imashini idahinga gusa


Iyi mashini ishobora guhinga hegitali 8 ku munsi. Umuturage ufite ubutaka bunini muri uriya murenge ngo ni umwe kuko bugera kuri hegitali 25. Nk’uko twabisobanuriwe, iriya mashini ifite igice kiriho amasuka, ndetse ikagira n’ikindi gikata urubingo rw’amatungo. Ushaka gukatirwa urubingo ngo yishyura ibihumbi makumyabiri (20 000 frws) gusa ahasigaye ikamukatira urubingo rwose afite.


N’ubwo twababiwye ko gukoresha iriya mashini bisaba ibihumbi mirongo itatu na bitanu kuri buri gikorwa (kurima cyangwa gucoca), ku baturage batari abo mu Murenge wa Tabagwe bo ngo batanga ibihumbi mirongo itanu. Impamvu abaturage ba Tabagwe batanga macye ugereranyije n’abandi ngo ni uko bo bafatwa nk’abanyamuryango, kuko ngo ijya kugurwa buri wese yatangaga ibihumbi icumi kuri buri hegitali y’ubutaka atunze. Udafite ubutaka bungana na hegitali imwe ngo nta mafanga yigeze asabwa. Iyi mashini yaguzwe miliyoni mirongo itatu na zirindwi z’amafaranga y’u Rwanda (37 000 000 frws).


Twifuje kumenya impamvu hari abadafite ubutaka bungana byibura na hegitali imwe mu gihe mu minsi yashize habayeho isaranganya ry’amasambu. Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagali ka Nyabitekeri yadutangarije ko abadafite ubutaka ari abimukira baza gupagasa muri iyi minsi kuko abatari babufite babuhawe mu gihe cy’isaranganya ry’amasambu riheruka kuba mu cyahoze ari Intara y’Umutara. Tubibutse  ko iki gikorwa cyavugishije menshi benshi kuko hari abari barikubiye ubutaka mu gihe abandi batari bafite n’aho bakinga umusaya. Byabaye ngombwa ko Nyakubahwa Perezida wa Repubulika ashyiraho Komisiyo yari ibishinzwe, ndetse ubu cyararangiye.


Tugarutse kuri iriya mashini, ngo ifite komite yatowe n’abaturage ishinzwe kureba imikorere n’imikoreshereze yayo, ikaba ifatanya n’ubuyobozi bw’umurenge. Mu mirimo iyo komite ishinzwe harimo gupima ubutaka buri buhingwe, kumenya amafaranga yinjije, guhemba uyikoresha, n’ibindi. Mu mirenge 14 igize Akarere ka Nyagatare, 7 gusa niyo idafite iyi mashini n’ubwo indi iyifata nk’igisubizo ku bibazo bagiraga mu buhinzi. Iyo mirenge ni uwa Mukama, Kiyombe, Karama, Gatunda, Rukomo, Karama na Mimuri. Byaba byiza nayo ifashe urugero ku yamaze kugera kuri kiriya gikorwa cy’iterambere.


 
 

Ibitekerezo

    Igitekerezo cyawe kuri iyi nkuru