R
B
A
Rwanda Broadcasting Agency
      

 

Vol No: 1997 [ 07 Jun - 09 Jun 2010 ]   Archives 
Kabgayi : Amateka mabi ntaduherane- Sezibera
Nyiraneza Judith

Kwibuka hanibukwa amateka, ariko atari ukugira ngo amateka mabi atume abantu cyane cyane abarokotse jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 baheranwe n’agahinda ni ukugira ngo yubakirweho ibikorwa byiza biganisha ku iterambere. Ibi ni ibyagarutsweho ku itariki ya 02/06/2010 ubwo hizihizwaga umuhango ku nshuro ya 16 yo kwibuka ibohozwa rya Kabgayi.


Nk’uko Minisitiri w’Ubuzima, Dr Richard Sizibera yabitangarije abari bitabiriye igikorwa cyo kwibuka ibohozwa rya Kabgayi, kwibohora, bigendera ku mitekerereze yacu, bityo iyo ari myiza niyo idufasha guhangana n’ibibazo bikabonerwa ibisubizo bihamye. Umunsi w’iya 02/06/2010 i Kabgayi wibutsa amateka atari meza yaharanze, ariko akaba ari umwanya wo kwikebuka, hakubakwa ibikorwa byiza, amateka agahinduka akaba meza akaba ayubaka iterambere.


Yibukije ko Abanyarwanda banze ikibi ntibifatanye n’abicanyi ari abo gushimirwa ndetse ko kuri uwo munsi wo kwibuka i Kabgayi bakibukwa nk’Intwari. Ikindi yagarutseho, yibukije ko Guverinoma yabanje yatanze imipanga yo kwica Abanyarwanda b’abaziranenge, ariko ko ubu Guverinoma y’Ubumwe bw’Abanyarwanda itumbiriye iterambere rishingiye ku ikoranabuhanga, itanga telefoni mu kwihutisha iterambere kuko bigishijwe, iminara hirya no hino ni yose irubatse, umuriro ntiwareba urakwirakwizwa, imihanda ituma igenderana ryoroha irushaho gutunganywa no kwiyongera bityo abarwayi bakagerwaho, ingobyi z’abarwayi ziratangwa n’ibindi. Telefoni  zahawe Abajyanama b’Ubuzima “Imbangukiragutabara” ni kimwe mu bikorwa bipfundikira iterambere bagejejweho na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, Paul Kagame. Ikindi yabasabye ni uko imbaraga zakoreshejwe na FPR mu kubohora Kabgayi, zagombye gukoreshwa mu kurwanya malariya n’izindi ndwara, buri rugo rukagira akarima k’igikoni, isuku ikagerwaho hakoreshwa “kandagira ukarabe”, ubwisungane mu kwivuza, hatibagiranywe kwitabira SACCO Umurenge, hubakwa amashuri n’amavuriro. Aha mbese buri wese akabohoka mu mutwe ashyira imbaraga mu bikorwa by’amajyambere hakazirikanwa ko amacakubiri atubaka ahubwo asenya. Bityo Abajyanama b’ubuzima bahawe telefoni Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda yari yarabemereye, basabwe gukora byiza zibafasha mu gutanga raporo za buri kwezi, noneho Minisiteri y’Ubuzima igashyira ibikorwa byabo ku rubuga rwa Internet, hakabaho guhererekanya amakuru, kugisha inama no kuzihabwa kimwe n’uruhare rutagereranywa mu gutabariza abarwayi (indembe). Nibabigenza batyo bazaba bagaragaje ko bumvise icyo ibohozwa rya Kabgayi ari cyo.


Umwe mu bajyanama b’ubuzima, Uwimpuhwe Providence wo mu Karere ka Nyanza, Umurenge wa Busasamana yavuze ko kuba ahawe telefoni byerekana ko Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame abazirikana, maze avuga ko nabo bazazikoresha icyo baziherewe kuko imvugo ye ari nayo ngiro.


Abarokokeye i Kabgayi si ibigwari


Bwana Kayihura Oswald warokokeye i Kabgayi mu buhamya yatanze yavuze ko abaharokokeye atari ibigwari, kuko biyubakamo icyizere cyo kubaho, ku buryo bakora biteza imbere batumbiriye gahunda y’icyerekezo 2020 bakaba bayerekezamo bemye, kuko ubwitange bw’ingabo za FPR zabarokoye byababereye icyitegererezo, bityo bituma badaheranwa n’amateka mabi, ahubwo bakiyubakamo ubutwari bwo kubaho.


Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Bwana Fidèle Ndayisaba we yibukije ko kwibohora nyako ari ukwibohora mu mutwe, bahashya ubujiji, umwanda, ubukene, indwara akaba ari nayo mpamvu abajyanama b’ubuzima bahawe telefoni, bityo Nyakubahwa Perezida wa Repubulika akaba ahiguye umuhigo, kuri we imvugo ikaba ariyo ngiro.


Guverineri yagarutse ku mateka ya Kabgayi atari meza, ku buryo ifite amateka afite igisobanuro gikomeye mu Majyepfo, kuko kwitwa “Umunyagitarama” byari bifite cyangwa bihishe ikintu kitari cyiza.  Ngo abayobozi b’icyo gihe bashishikarizaga abaturage kwica bagenzi babo, ndetse bikaba byararushijeho kuba bibi igihe muri jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, abari ku butegetsi bavuye muri Kigali bakaza gukorera i Kabgayi maze abahavukaga bagashishikariza abaturage gukora jenoside.  Nk’uko yakomeje abivuga, tariki ya 2/6 i Kabgayi yabaye iy’umucyo w’icyizere bidasubira inyuma, kuko Leta idasubiza inyuma ubumwe bw’Abanyarwanda.  Uwo ariwe wese, uwashaka kubusubiza inyuma Abanyarwanda bakaba bafite intego yo kumurwanya.


Bwana Ryumugabe Innocent, Umuyobozi wungirije ushinzwe Ubukungu mu Karere ka Muhanga yibukije ko kwibuka ibohozwa rya Kabgayi ari igikorwa gikomeye ku Karere ka Muhanga kuko Kabgayi yaranzwe n’amateka mabi, ariko ubu mu rwego rwo kuyarwanya hagambiriwe gukumira amacakubiri Abanyarwanda muri rusange bagatumbira iterambere rishingiye cyane cyane ku ikoranabuhanga.Telefoni zahawe Abajyanama b’Ubuzima bo mu Turere twa Ruhango, Kamonyi, Nyanza na Muhanga nyuma y’uko zahawe Nyaruguru, Nyamagabe, Huye na Gisagara.
 

Ibitekerezo

    Igitekerezo cyawe kuri iyi nkuru