R
B
A
Rwanda Broadcasting Agency
      

 

Vol No: 1997 [ 07 Jun - 09 Jun 2010 ]   Archives 
Tigo mu gufasha abafana b'umupira kwishima
Bugingo Fidele

Sosiyete y’itumanaho nshya mu Rwanda Tigo yatangije ku mugaragaro gahunda yayo yo gushimisha abafana b’umupira w’amaguru  mu rwego rwo kuwuteza imbere. Umuhango wo gutangiza iki gikorwa kiswe “Tigo  official sponsor of your passion”  hakinwe umukino wahuje ikipe y’Abayobozi n’abakozi  ba Tigo  ndetse na n’abakozi ba FERWAFA umukino urangira ari ibitego 3 bya Ferwafa kuri 2 bya Tigo.


Uyu mukino wabereye kuri Sitade ntoya ya FERWAFA wasifuwe n’umukinnyi uzwi cyane hano mu Rwanda akaba akinira ikipe ya Rayon Sports  Uwimana Abdul. Nyuma y’uyu mukino abakunzi ba Tigo bakaba batangaza ko bishimiye ibyo Tigo imaze kubagezaho birimo kubaha umwanya wo kuganira n’inshuti ndetse n’ibindi. Impamvu ngo bahisemo gufasha abafana b’umupira nuko ari ikintu gikomeye cyane mu mupira w’amaguru. Kuko abafana badahari amakipe nayo ntiyabaho, ndetse ntiyakinira muri sitade itarimo abafana.


Nyuma y’uyu muhango wari witabiriwe n’abakunzi b’umupira benshi, abayobozi ba Tigo batanze impano zitandukanye zirimo imipira yo gukina ku bana biga mu ishuri ry’umupira w’amaguru rya FERWAFA  ndetse n’abari bitabiriye ibi birori.


 

Ibitekerezo

    Igitekerezo cyawe kuri iyi nkuru