R
B
A
Rwanda Broadcasting Agency
      

 

Vol No: 1997 [ 07 Jun - 09 Jun 2010 ]   Archives 
APR VBC yegukanye Igikombe cy'Igihugu
APR VBC yegukanye Igikombe cy\
Bugingo Fidele

Ikipe ya APR VBC yegukanye igikombe cy’igihugu (Coupe du Rwanda) itsinze ku mukino wa nyuma ikipe ya Kaminuza nkuru y’u Rwanda (UNR) ku maseti 3-1. Naho mu bagore APR WVBC ikaba nayo yeracyegukanye itsinze Rwanda Revenu Authority (RRA) amaseti 3-2.


Iyi mikino ikaba yarabaye mu mpera z’iki cyumweru  ku italiki ya 29 Gicurasi ndetse no ku italiki ya 30 Gicurasi . Mu bagabo hari amatsinda 2 ariyo itsinda rya mbere A ryarimo  UNATEK, LYCEE DE NYANZA, UNR 2, KVC. Naho itsinda rya 2 ryarimo APR VBC, KIE, NONAS, UNR. Mu mikino y’amajonjora  mu itsinda rya mbere A UNATEK yatsinze LYCEE DE NYANZA  amaseti 3-1, UNR2 yatsinzwe na KVC amaseti 3-1, UNATEK yatsinzwe na  KVC amaseti 3-2,UNR2 itsinda LYCEE DE NYANZA  amaseti 3-2, UNR2 yatsinzwe na UNATEK amaseti 3-0 naho LYCEE DE NYANZA  itsindwa na KVC amaseti 3-0. Muri iri tsinda UNATEK na UNR akaba arizo zbaye iza mbere.


Mu itsinda rya 2  APR yatsinze KIE  amaseti  3 -0, NONAS itsindwa na  UNR amaseti  3-0, NONAS yatsinze KIE  amaseti  3-1, APR itsinda UNR  amaseti  3-2, NONAS itsindwa na APR amaseti 3-1 naho KIE itsindwa UNR  amaseti 3. Aha hakab harazamutsemo amakipe 2 ariyo APR VBC na UNR. Mu mikino ya ½ APR VBC yatsinze UNATEK amaseti 3-1 naho UNR itsinda KVC amaseti 3 kuri 2. Naho ku mukino wa nyuma  APR VBC yatsinze UNR amaseti 3-1.


Mu bagore APR WVBC niyo yegukanye igikombe


Mu mikino y’abagore  mu mikino y’amajonjora,  ikipe ya APR WVBC  yatsinze Ruhango amaseti 3-0, APR yongeye gutsinda Saint Esprit amaseti 3 -0 naho Ruhanga itsinda Saint Esprit amaseti 3-0. Aha hazamutse APR na Ruhango. Mu itsinda rya 2 RRA yatsinze UNR amaseti 3-0,UNR itsinda Lycee de Nyanza amaseti 3-0 naho RRA itsinda Lycee de Nyanza amaseti 3-0. Mu mikino ya ½, RRA yatsinze Ruhango amaseti 3-1 naho APR itsinda UNR amaseti 3-0.  Ku mukino wa nyuma APR yatsinze RRA amaseti 3-2, umukino warukomeye cyane ku mpande zombi.
 

Ibitekerezo

    Igitekerezo cyawe kuri iyi nkuru