R
B
A
Rwanda Broadcasting Agency
      

 

Vol No: 1999 [ 14 Jun - 16 Jun 2010 ]   Archives 
RHEPI iratanga amahugurwa ku mihindagurikire y'ikirere
Sibo Martin

Mu cyumweru gishyize, Umuryango uharanira guteza imbere ubuzima bwiza n’ibidukikije(RHEPI)wakoresheje amahugurwa ku ngaruka n’ibitera imihindagurikire y’ikirere. Mu bahuguwe hari abashinzwe ibidukikije mu Karere, abashinzwe ubuhinzi, abavuga rikijyana barimo abashumba b’amatorero atandukanye mu Ntara y’Iburasirazuba, Abayisilamu n’abandi.

Umuhuzabikorwa wa RHEPI mu rwego rw’igihugu Bwana Rubakisibo James yagize ati « Imihindagurikire y’ikirere ni ikibazo kireba buri wese ». Madamu Byukusenge Madelene wari uhagarariye Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba muri ariya mahugurwa, yagize ati  « Intara y’Iburasirazuba ifite ubuhamya bwinshi ku bimenyetso by’imihindagurikire y’ibihe» Yasabye abari bateraniye muri ariya mahugurwa gukurikira neza maze bakageza ku baturage bahagarariye ubumenyi bazaba batahanye.


Muri ayo mahugurwa yaberaga mu kigo cya AVEGA i Rwamagana, abahuguwe barebeye hamwe ibimenyetso by’ihindagurika ry’ibihe. Baganiriye ku kwiyongera k’ubushyuhe kw’isi, gushonga k’urubura rwo mu majyaruguru y’isi, imvura igwa ari nyinshi mu gihe gito, imigezi ikama, urubura ruri hejuru y’umusozi wa Kilimandjaro rwagabanutse, amafi yagabanutse mu mazi ndetse ibiyaga bimwe nk’icyitwa Tchad birimo gukama, ibiza bigenda byiyongera n’ibindi. Abatanze ibiganiro barimo Bwana John Gakumba umuhuzabikorwa wa NBDF na Mensah Rubakisibo bagaragarije abari mu nama ko ibyo byose bituruka ku byuka byoherezwa mu kirere (cyane cyane Carbon Dioxyde). Ikindi barebeye hamwe ni uko ibikorwa bya mwenemuntu biri ku isonga mu kohereza ibi byuka mu kirere. Muri ibyo bikorwa harimo amamodoka akoresha ibikomoka kuri peterori, inganda zicucumura ibyotsi, ba rutwitsi bibasira amashyamba, abatwika bakanacuruza amakara, amatungo menshi arisha ku butaka buto ari menshi(overgrazing), imijyi ikura vuba n’ibindi.


Ingaruka


Ibyo byose bigira ingaruka mbi ku buzima bw’abatuye isi ndetse no ku buhinzi. Ibi kandi nk’uko abari mu mahugurwa babiganiriyeho ngo bigira ingaruka zikomeye ku batuye muri Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara n’ubwo bari mu bohereza imyuka mike ya Carbon Dioxyde mu kirere. Abari muri ayo mahugurwa baganiriye ku biza byibasiye Akarere ka Gakenke na  Musanze mu Ntara y’Amajyaruguru, Nyabihu mu Ntara y’Uburengerazuba n’ahandi mu Rwanda.


Nk’uko Rubakisibo James uhagarariye umuryango RHEPI mu rwego rw’igihugu yabigarutseho, uwo muryango ufite intego zo guharanira ubuzima bwiza mu bantu harimo kurwanya imirire mibi. Aha umwe mu bari mu nama yibukije ko uyu Rubakisibo ariwe wazanye igitekerezo cy’akarima k’igikoni. Mu bindi uwo muryango uharanira harimo kurengera ibidukikije kandi mu mikorere yawo wibanda ku muryango(family focused). Mu bo bakorana kandi harimo inzego z’ibanze, amashuri ndetse n’amatorero. Bwana Rubakisibo kandi yabwiye Imvaho Nshya ati « imihingire myiza ishobora kuba igisubizo ku mihindagurikire y’ibihe» Aha yakomeje atanga urugero rw’imihindagurikire y’ibihe mu Rwanda agira ati  « ya mbeho y’i Byumba twari tuzi ntikiriho ndetse na ya mvura yagwaga mu Mutara muri Mata na Gicurasi ntikibaho ».


Abari bitabiriye amahugurwa bifuje ko bahabwa andi kugira ngo barusheho gusobanukirwa n’ibimenyetso by’ihindagurika ry’ikirere n’uburyo bwo kugerageza kugira icyo bakora ngo ibintu bidakomeza kurushaho kuba bibi. Ushinzwe ibidukikije mu Karere ka Kirehe Bwana Innocent we yagize ati « Aya mahugurwa ni ingirakamaro kuko ampaye ubumenyi bwisumbuyeho ku byo nari nzi »

Ibyagezweho


Mu byo uwo muryango umaze gukora kuva watangira harimo kubaka amashuri. Aha twavuga nk’iryo bubatse i Kagitumba, gutera ibiti, kwigisha abantu kurya neza, gukora uturima tw’igikoni n’ibindi. Ikindi kandi bigisha n’abantu gufata amazi y’imvura ndetse n’ayandi tutibagiwe no kuyabyaza umusaruro. Umuryango RHEPI umaze imyaka 2 watangiriye i Kagitumba. Uwo muryango ubu ufite abanyamuryango 200 kandi urateganya kuzageza kuri 800.

 

Ibitekerezo

    Igitekerezo cyawe kuri iyi nkuru