R
B
A
Rwanda Broadcasting Agency
      

 

Vol No: 2218 [ 13 Feb - 13 Feb 2012 ]   Archives 
Ikibazo cy'amazi gihangayikishije abatuye mu mujyi wa Nyamata
Bicamumpaka John

Bugesera : Abatuye n’abakorera mu mujyi wa Nyamata mu karere ka Bugesera baratangaza ko bahangayikishijwe n’ikibazo cy’amazi. Abo baturage bavuga ko akenshi bakoresha amazi bavomye mu bishanga kandi na yo ngo bakayageraho biyushye akuya ndetse ngo abadafite ababavomera kandi basanganywe intege nke birabakomerera cyane kubona amazi.

Ubusanzwe akarere ka Bugesera ni kamwe mu turere tw’intara y’i Burasirazuba turangwamo izuba rikabije, ndetse riva igihe kirekire cy’umwaka kandi hakagwa imvura nkeya cyane. Abatuye ako karere bavuga ko iyo bagize amahirwe imvura ikagwa bihutira kubika amazi menshi bazakoresha muri icyo gihe cyose cy’izuba. Abo baturage bavuga kandi ko babona amazi rimwe na rimwe ugereranyije n’uko aba akenewe buri munsi, ndetse ngo amazi atangwa n’ikigo EWSA hari igihe amara icyumweru kimwe cyangwa bibiri atabonetse, bityo bagashoka ibishanga nko ku birometero bisaga 3. Ku baturage badafite ubushobozi bwo kuvomesha, bica akazi kabo k’uwo munsi. Ugerageje kuvomesha, ngo ijerekani ayitangaho amafaranga 400 cyangwa 300 ndetse n’ijana bitewe n’intera iri hagati y’aho atuye n’ivomo.

Abafite amaresitora ndetse n’abikorera bakenera amazi babwiye Imvaho Nshya ko amazi abahenda bikabije, haba mu kwishyura abayavoma, ugakubitiraho n’igihe bategereza kugira ngo abagereho. Umwe muri abo baturage yagaragarije Imvaho Nshya ukuntu amazi  abahenda “Tugerageza uko dushoboye kugira ngo tubone amazi, dutwika essence yacu, rimwe na rimwe dufata abanyamagare bo kujya kuyatuvomera, abo ni ko tubaha amafaranga, ijerekani igera hano mu mujyi iduhagaze ku mafaranga 400, rwose amazi ni ikibazo hano muri uyu mujyi wa Nyamata. Ikibazo EWSA irakizi ariko nta gisubizo tubona”.

Uwitwa Bizumuremyi Emmanuel ni umwe mu bafite amacumbi mu mujyi wa Nyamata, yabwiye Imvaho Nshya ko n’ubwo afite aho abika amazi hanini ariko ngo kubera gutinda kuboneka kw’amazi ntiyabasha kubika amazi ahagije yakwira abantu acumbikira “Amazi araduhenda, amara nk’iminsi 3 cyangwa 4 atabonetse. Ubundi mfite ibigega ariko hari igihe bishira, bitewe n’abantu bari mu macumbi, nkajya kuvoma ku isoko ya Rwakibirizi kuko mba nsanga ubwiherero bukeneye amazi menshi kandi ya buri kanya. Ibyo rero birahenze, kuvoma ni ugukoresha imodoka kandi imodoka nayo inywa essence, mbega ni ikibazo kidukomereye.”

Bimwe mu bigo by’amashuri yisumbuye mu mujyi wa Nyamata na byo usanga bitagira ibigega by’amazi kandi bifite amacumbi n’uburiro by’abanyeshuri. Usanga akenshi abanyeshuri mu gihe cy’umugoroba bazererana utuvomesho bashaka aho basabiriza amazi yo gukaraba cyangwa kunywa, mu mwanya bakagombye kuba basubira amsomo y’ikigoroba. Umuyobozi w’ishami rya Nyamata ry’ikigo cy’igihugu gishinzwe gukwirakwiza amazi n’amashanyarazi EWSA, avuga ko iki kibazo kizwi. Umuyobozi w’iryo shami Rutabayiru Janvier avuga ko icyo kibazo kirimo gushakirwa umuti « Ingamba zirahari kandi imishinga ihari ni myinshi. Hari ukwagura ubushobozi bw’inganda, tukazagura ubushobozi bw’inganda zizavana amazi za Juru na Mwogo kandi hari na gahunda yo kuzubaka uruganda kuri Nyabarongo, ayo mazi yose akazabasha guhaza akarere ka Bugesera by’umwihariko umujyi wa Nyamata ».

Umuyobozi w’akarere ka Bugesera Rwagaju Louis avuga ko iki kibazo cy’ibura ry’amazi atari umwihariko w’umujyi wa Nyamata gusa, ko ahubwo ari ikibazo rusange mu karere hose kubera imvura nkeya igwa muri ako karere. Uyu muyobozi akomeza avuga ko kuri ubu hari gahunda yo gusaranganya amazi make ahari ku baturage bose kandi ko batangiye gahunda yo kongera ibikorwa remezo by’amazi muri ako karere.
 

Ibitekerezo

    Igitekerezo cyawe kuri iyi nkuru