R
B
A
Rwanda Broadcasting Agency
      

 

Vol No: 2218 [ 13 Feb - 13 Feb 2012 ]   Archives 
Bafashwe batorotse ikigo cy'imfubyi
Bafashwe batorotse ikigo cy\
Gashagaza Rose Marie

Huye : Abana babiri b’abakobwa, barererwaga mu kigo cyirera imfubyi cya Nyampinga, giherereye mu karere ka Huye, bafashwe na polisi yo mu karere ka Nyanza ubwo bari batorotse berekeza mu mujyi wa Kigali.

Abo bana bose bafite imyaka 14, batorotse ikigo ku wa mbere taliki ya 23 Mutarama 2012, nyuma baje gufatirwa ahitwa kuri Arete berekeza mu karere ka Nyanza, aho bagendaga n’amaguru baturutse mu karere ka Huye. Nk’uko babyitangariza, ngo nta mafaranga bari bafite, ngo ahubwo bari kugenda n’amaguru kugera i Kigali. Gusa, aha bakaba barafashwe bari kwaka lifuti, aho babeshyaga umushoferi ko bafite amafaranga.

Ubwo twabasangaga i Nyanza, polisi ikaba yari imaze kubinjiza mu modoka ibasubiza i Huye,     mu modoka ya Volcano Express.  Abo bana bakaba umwe yaravuzeko yari agiye asanze se i Kigali, naho undi akavuga ko yaragiye kwa nyirakuru ubyara nyina uba mu mujyi wa Kigali. Ubuyobozi bwa polisi mu karere ka nyanza bukaba bwihanangirije abo bana buvuga ko uwo bazongera kubona yatorotse, polisi itazamurekura, kuko usanga akenshi baba babeshya, ko ahubwo baba bagiye kuba inzererezi mu mujyi.

Ubusanzwe abo bana bakaba bigaga mu mwaka wa mbere w’amashuri abanza ku kigo cya Groupe Scolaire Catholique giherereye mu mujyi wa Huye, muri metero 50, uvuye ku kigo cya Nyampinga cyakira kikanarera abana b’imfubyi n’abandi batishoboye, aho abo bana barererwaga umwe akaba avuga ko ari imfubyi kuri bose, naho undi afite se gusa. Ubuyobozi bwa polisi mu karere ka Nyanza bukaba  bwarashyikirije abo bana polisi  ya Huye ngo ibasubize mu kigo barererwagamo.

 

Ibitekerezo

    Igitekerezo cyawe kuri iyi nkuru