R
B
A
Rwanda Broadcasting Agency
      

 

Vol No: 2235 [ 02 Mar - 02 Mar 2012 ]   Archives 
VK mu ivugurura ry'imitangire ya serivisi
VK mu ivugurura ry\
Mukamurenzi Angelique

Ku wa gatatu tariki 29 Gashyantare, ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali (VK) bwasuye inzego zitandukanye mu rwego rwo kureba aho bitagenda neza kugira ngo bikosorwe. N’ubwo usanga abantu benshi bijujutira kutakirwa neza n’abo bari bagiye bagana, ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali buratangaza ko nk’umurwa mukuru w’igihugu intego ari uko imitangire ya servisi mbi isigara ari umugani muri uyu mujyi.

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali Fidèl Ndayisaba  nyuma yo gusura ahantu hatandukanye hagendererwa n’abantu benshi bahakeneye  serivisi,  yabwiye Imvaho Nshya ko basanze hari hamwe habura ibikoresha kugiran go babashe kunoza imikorere, hari aho basanze ubwiherero budafite isuku ahandi naho buba bufunze ku buryo ababagana batoroherwa kubujyamo, gutinda gusubiza inzandiko z’abaturage kuko ngo ubundi bitakarengeje iminsi itatu umuntu atarasubizwa.

Uyu muyobozi yakomeje avuga ko muri gahunda bafite nk’Umugi wa Kigali bagiye gusohora igitabo gikubiyemo amabwiriza ngenderwaho (standard) mu mitangire ya serivisi muri buri cyiciro. Yongeyeho ko abahabwa serivisi bagomba kumenya ko  kwakirwa neza ari uburenganzira bwabo, babona hari aho butubahirijwe ntibirangirire aho ngo batahe bitotomba  ahubwo bakagombye kubuharanira. Abashinzwe gutanga izi serivisi nabo bagahabwa ubushobozi buhagije kugirango boroherwe kunoza imikorere.

Hamwe mu hasuwe n’ubuyobozi bwa VK harimo Umurenge wa Kimironko, ikigo nderabuzima cya Kimironko,  Umurenge wa Ndera, Akagari ka Kagugu, ibitaro bya Kibagabaga, umurenge wa Kimisagara, Akagari ka Kivugiza, ikigo nderabuzima cya Gitega, ibitaro bya Muhima, ibitaro bya Gahanga, Akagari ka Kabeza, Umurenge wa Gahanga, Akarere ka  Gasabo n’ibitaro bya Masaka.
Aho Imvaho Nshya yageze kuri uyu munsi nta shusho nyakuri  y’uko imitangirwe ya serivisi yifashe, kuko hari mu masaha y’ikiruhuko kandi bikaba byaranagaragaraga ko bishoboka ko bari biteguye uru ruzinduko rw’abayobozi bigatuma bashyira ibintu mu buryo.

 

Ibitekerezo

    Igitekerezo cyawe kuri iyi nkuru