R
B
A
Rwanda Broadcasting Agency
      

 

Vol No: 2235 [ 02 Mar - 02 Mar 2012 ]   Archives 
Ibyangiza ibidukikije ni byinshi ariko byakirindwa
Ibyangiza ibidukikije ni byinshi ariko byakirindwa
Nyiraneza Judith

Hari impamvu nyinshi zibangamira ibidukikije harimo ubwiyongere bukabije bw’abaturage, ubuhinzi budakozwe neza, itemwa ry’amashyamba, inyubako cyane cyane mu mijyi  n’ahantu hahanamye cyane n’ibindi . Ibi byose iyo bikozwe nta nyigo yabanje gukorwa ngo hagaragazwe isuzumangaruka biba inkomoko yo kwangiza ibidukikije kandi ingaruka zikagera ku binyabuzima byinshi.

Uko iterambere rigenda ryiyongera ni ko abantu benshi bayoboka imijyi, bagiyeyo gushakisha imibereho . Ubwo bwinshi bw’abagana mu mujyi ni nako bujyana no gukenera iby’ibanze ngo ubuzima bube bwiza bikanajyana no kugira uruhare mu kwangiza ibidukikije. Imiturire idakorewe inyigo iri mu bituma hari abatura ahantu hatari haberanye n’inyubako, bigatuma ibidukikije bihahungabanira nko gutema amashyamba ngo hubakwe, gutura ahahanamye rimwe na rimwe amazu agatwarwa abantu bakahasiga ubuzima. Nk’uko amakuru yo ku rubuga rwa Interineti “www.lescommunistes.org” abivuga ngo usanga mu mijyi ya Afurika ikomeje kugenda ikura kandi uko ikura igenda yubaka amazu magufi menshi, ari na ko igenda yimura abari aho na bo bakisunika, bajya gutura mu duce twarangwagamo amashyamba n’ibindi bidukikije ibyo bigatuma arimburwa.  Kuri iki kibazo cy’imiturire abantu basabwa gutura mu midugudu kuko ho haba haberanye no guturwa. Gufata amazi yo ku bisenge by’inzu byanashoboka ndetse hakaba hakubakwa amagorofa.

Ingaruka zo gutema amashyamba ni uko ubuso bwayo ku isi bugenda buba buto bigatera imihindagurikire y’ikirere. Nko mu bice by’isi hari hasanzwe hari urubura rukagenda rushonga kubera ubushyuhe buzamuka ku isi muri rusange, ndetse aho mu bihugu byo munsi y’ubutayu bwa Sahara, usanga ikirere gisigaye gihindagurika mu buryo budasanzwe. Ibyo bigaragara mu migwire y’imvura aho hatakiri igihe cyayo cyo kugwa gihamye, cyangwa igihe cyo kuva kw’izuba gihamye.  Kuri ubu ku rwego rw’isi inama zikorwa mu rwego rwo kubungabunga ibidukikije, zishishikariza ibihugu gutera amashyamba ngo habungabungwe urusobe rw’ibinyabuzima kandi bikumire ihindagurika ry’ikirere.

Ku byerekeye kandi imihindagurikire y’ikirere cyane mu mijyi hiyongeraho ubwinshi bw’ibyotsi bijya mu kirere bikangiza i akayungirizo k’izuba karinda imirasire mibi y’izuba ko yagera kubinyabuzima. Ubu mu Rwanda hakorwa  igenzura buri mezi atandatu hagamijwe kureba uko ikinyabiziga kimeze cyaba kitujuje ibisabwa kigasabwa kubanza kubikora ngo kibone gukomeza gukoreshwa.

Mu mijyi kandi hamwe na hamwe uhasanga ibishingwe bimeze nk’imisozi minini y’ibishingwe (imyanda) bikomoka mu ngo, aho usanga ibyo bishingwe bisohora imyuka inyuranye na yo ishobora kwangiza ikirere bitewe n’ibiyigize. Amakoperative ashinzwe gukura ibishingwe mu ngo akwiye gukora iyo bwabaga akajya abikuraho bitari byaba ikirundo kuko byagira ingaruka ku bantu bahatuye kandi bikanaba byangiza ibidukikije. Ugukura kw’imijyi kandi kugira uruhare mu kwangiza amazi,  mu gihe akoreshwa ari menshi byanarimba akamanukanamo imyanda ikongeza andi masoko bityo bikaba uruhererekane. ikoreshwa rikabije ry’ibikomoka ku mashyamba, hakiyongeraho n’ikoreshwa ry’ibikomoka kuri peteroli cyane ugereranyije n’uko bikoreshwa mu cyaro. Mu guhangana no kwangiza ibidukikije cyane cyane mu mijyi ni ikoreshwa ry’ingufu, zikomoka ku bintu bidasohora ibyuka byangiza ikirere nk’ingufu zikomoka ku mirasire y’izuba, ingufu zikomoka ku muyaga, biyogaze, kubyaza ibishingwe ingufu n’ibindi.

Umusaruro w’ubuhinzi uterwa n’ibungwabungwa ry’ubutaka

Kurinda no kubungabunga ibidukikije ni ingenzi ku Rwanda kuko ubukungu bwarwo bushingiye ahanini ku buhinzi, bityo rero ubutaka bugomba kubungabungwa. Iyo ubutaka butitaweho bugatwarwa n’isuri burononekara umusaruro ntube mwiza noneho  ubukungu bukahazaharira.  Ku birebana n’ibidukikije, ibibazo bikomereye u Rwanda ni itemwa ry’amashyamba, isuri, gukoresha nabi ibishanga, guta imyanda ahabonetse hose, imiturire itajyanye n’imiterere y’ahantu ibi bikagira ingaruka ku buzima bw’abaturage ndetse no ku majyambere arambye. Ibidukikije byangiritse cyane mu myaka ya 1994 bitewe n’amateka Igihugu cyanyuzemo, kuko abatahutse bavuye mu bihugu bari barahungiyemo bari bakeneye aho batura, akaba ari byo byatumye batema amashyamba ndetse bashoka ibishanga kugira ngo babone aho batura n’aho bahinga. Ibyo bikorwa akaba ari byo byatumye ibidukikije byangirika bikabije.

U Rwanda kimwe n’ibindi bihugu biri mu nzira y’amajyambere rwugarijwe n’imyumvire itaratera imbere neza mu birebana no kubungabunga ibidukikije,  bikaba bigira ingaruka ku bidukikije mu buryo butandukanye. Usanga abantu batema amashyamba bashaka inkwi, amatungo akonona ibimera, usanga birundanya mu mijyi bagakoresha ubutaka butagenewe gukoreshwa n’ibindi. Nk’igisubizo habayeho ivugururwa rya politiki yo kwita ku bidukikije, hashyirwaho amategeko n’ikigo cy’Igihugu cyo kubibungabunga. Ibi bikaba bigaragaza ko Leta ishishikariye gukangurira abantu ibibi byo konona ibidukikije. Akamaro ko kubibungabunga ubu karagaragara kuko aho byakozwe hacibwa amaterasi, imingoti igatunganywa,hagakoreshwa imbuto y’indobanure n’inyongeramusaruro, guhuza ubutaka hagahingwa igihingwa kiberanye n’ahantu kandi hakubahirizwa ibihe by’ihinga bitanga  umusaruromwiza, bityo abantu bakazamuka mu bukungu kandi bakagira imibereho myiza baba abo muri iki gihe ndetse bikaba binateguriye aheza h’abo  mu gihe kizaza hagamijwe iterambere rirambye kandi rijyanye n’icyerekezo 2020.

Kubungabunga neza ibidukikije ni ukubikora hakiri kare aho guhanga n’ingaruka zabyo, hakabonezwa urubyaro ngo abantu be kwiyongera ku buryo butajyanye n’ubuso bw’igihugu, amashyamba agashakirwa ibiyunganira nk’ingufu kandi abantu bakagira umuco wo kurangwa n’isuku hose.


 

Ibitekerezo

    Igitekerezo cyawe kuri iyi nkuru