R
B
A
Rwanda Broadcasting Agency
      

 

Vol No: 2235 [ 02 Mar - 02 Mar 2012 ]   Archives 
Imurikabikorwa ni igipimo cy'imiyoborere myiza - Barinda
Imurikabikorwa ni igipimo cy\
Twagira Wilson

Prof Rwigamba Barinda Perezida, Perezida wa Kaminuza Yigenga ya Kigali (ULK) asanga imurikabikorwa ari igipimo kiba kigaragaza imiyoborere myiza, nka bimwe mu bimenyetso byerekana gahunda yo gukorera mu mucyo.

Hon Barinda Rwigamba yabivugiye ku cyicaro cya ULK ku Gisozi ku ya 1 Werurwe 2012, mu gikorwa cyahuje abanyeshuri n’abafatanyabikorwa ba ULK muri gahunda ya  “Accounyability Day’’ cyangwa gahunda y’imurikabikorwa ku nshuro ya mbere yateguwe na ULK. Mu kiganiro n’abanyamakuru, umuyobozi wa Kaminuza yigenga ya Kigali,  Sekibibi Ezechiel yavuze ko ngo mu rwego rwo gutanga serivisi nziza, ubuyobozi bwa kaminuza ya ULK bwatoje abanyeshuri ndetse n’abarimu umuco wo gusuzumana hagati yabo, hagamijwe kureba niba serivisi itangwa uko bikwiye, cyangwa se niba ishimwa na bose. Ati “Byose bikorwa mu rwego rwo gutanga uburezi bwiza kandi bufite ireme’’.

Gustave Tombora, umwe mu bayobozi ba Kaminuza Yigenga ya Kigali yabwiye abanyamakuru, ko hari komisiyo igizwe n’abantu basaga 5 yashyizweho muri kaminuza ishinzwe kujonjora abarimu bahabwa akazi kandi babifitiye ubushobozi, kuburyo bakora ibizamini bishaka abakozi, igisubizo bakagitahana kuri uwo munsi. Naho ku bavuga ko umunyeshuri wese wigiye muri ULK adatsindwa, yavuze ko ibyo atariko bimeze, kuko ngo hari n’abatsindwa cyane ko ngo  n’umunyeshuri utujuje 60 byo kwitabira amasomo  (attendance) atemererwa gukora ikizamini.

Itegeko rihana abigana ibitabo

Ku kibazo cy’abanyeshuri ba ULK  byigeze kuvugwa ko bigana ibindi bitabo bisoza amasomo (Mémoire) bakunze kwita kudodesha,  umuyobozi ushinzwe amasomo, Eugène Rwarasira yavuze ko iyo umunyeshuri yiganye igitabo cya mugenzi we, aba ari ubujura nk’ubundi  bita kandi ngo bihanwa n’itegeko rigenga imikorere ya za kaminuza. Yatanze ingero z’abanyeshuri birukanywe mu mwaka wa 2007 bafatiwe muri ayo makosa, agaragaza urutonda rw’abandi banyeshuri bagera kuri 21 ULK yirukanye mu mwaka ushize wa 2011 bazira gukopera.

Kaminuza yigenga ya Kigali (ULK) ifite abanyeshuri basaga ibihumbi icumi mu mashami yombi ya Kigali na Gisenyi, harimo abahungu n’abakobwa bigizwe n’abiga ku manywa na ninjoro, kugeza ubu abamaze kuharangiza mu mashami atandukanye basaga ibihumbi cumi na bine, harimo abagera ku bihumbi bibiri bisaga bazahabwa impamyabumenyi mu mpera z’ukwezi kwa Werurwe 2012.

 

Ibitekerezo

    Igitekerezo cyawe kuri iyi nkuru