R
B
A
Rwanda Broadcasting Agency
      

 

Vol No: 2235 [ 02 Mar - 02 Mar 2012 ]   Archives 
Inka bagabiwe zizabahindurira imibereho
Inka bagabiwe zizabahindurira imibereho
Mukamurenzi Angelique

Kimwe mu gitera ubukene ku bakesha  umwuga w’ubuhinzi imibereho yabo, ni ukutagira itungo kuko batabona ifumbire yo gushyira mu mirima yabo. Bamwe mu bagabiwe inka  n’umushinga witwa KWAMP ukorera muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, batangaza ko  imibereho yabo igiye guhinduka kuko bagiye gutera imbere babikesha amatungo bagabiwe. Izi nka 185 zikaba zarahawe abatishoboye batuye imidugudu 13 yo mu Murenge wa Kirehe mu Karere ka Kirehe.

Mukamazimpaka Eugenie, ni umwe mu batishoboye bahawe inka utuye mu Kagari ka Rwesero , akaba ari umukecuru ubona ko ageze mu za bukuru. Ni umupfakazi ufite abana batandatu. Yabwiye Imvaho Nshya ko anejejwe cyane  no kuba yaratoranyijwe mu bazagabirwa none akaba abonye inka. Yakomeje avuga ashimira na Perezida wa Repuburika watangije iki gikorwa cyo kugeza inka kuri buri Munyarwanda. Mukamazimpaka yavuze ko yajyaga ahinga akarumbya bitewe n’uko nta fumbire yabonaga kubera kutorora. Yatangaje ko yizeye ko imibereho ye igiye guhinduka kuko agiye kwita ku nka yahawe bityo azabashe kuyibyaza umusaruro uzamuteza imbere mu rwego rw’ubukungu n’imibereho myiza. Uyu mukecuru yavuze ko nta muturanyi uzabura amata cyangwa ifumbire ahubwo azasaranganya n’abandi.

Gasasira Janvier uyobora umushinga KWAMP (Kirehe Community based Wotershed Management Project) yabwiye Imvaho Nshya ko  mu ngengo y’imari yabo bateganya gutanga inka maganacyenda (900). Yavuze ko icyo bagenderaho batoranya ukwiye kugabirwa, umuturage agomba kuba yaritabiriye amahugurwa bigishirizamo uburyo bwiza bwo korora, kuba umuntu atishoboye, kuba afite urwuri no kuba inyangamugayo. Abaturage nibo bahitamo abakwiye guhabwa inka. Uyu muyobozi yatangaje ko guhabwa inka byatumye abatuye Kirehe bazamuka mu bukungu, ngo ubu aka karere kaza ku mwanya wa 6 mu turere twazamutse mu bukungu.

Kuba ibigenderwaho ngo umuntu agabirwe bishobora kwima amahirwe abakennye cyane yo kuzamuka, Gasasira avuga ko abadafite ubushobozi bwo kwita ku nkaneza bitewe no kutagira inzuri bagenerwa ibindi nk’amatungo magufi, gushyirwa mu mashyirahamwe bagaterwa inkunga mu bworozi bw’amafi n’inzuki n’ibindi.
 
 

Ibitekerezo

    Igitekerezo cyawe kuri iyi nkuru