R
B
A
Rwanda Broadcasting Agency
      

 

Vol No: 2235 [ 02 Mar - 02 Mar 2012 ]   Archives 
Theodor Meron niwe Perezida w'urwego ruzasimbura TPIR
Theodor Meron niwe Perezida w\
Manishimwe Jean Damascene

Ku wa kane,  tariki ya 01 Werurwe 2012, umunyambanga mukuru w’Umuryango w’abibumbye Ban Ki-moon yagize umucamanza Theodor Meron perezida w’urwego rwitwa (Mecanisme Residuel), ruzasimbura urukiko mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda n’urwashyiriweho icyahoze ari Yugoslaviya. Hassan Bubacar Jallow we akaba yaragizwe umushinjacyaha mukuru w’urwo rwego. Manda yabo ikaba igomba kumara imyaka ine.

Nk’uko bitangazwa n’urukiko mpanabyaha mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda rukorera Arusha TPIR ,umucamanza w’Umunyamerika Theodor Meron azanakomeza imirimo yari afite yo kuba perezida w’urukiko mpanabyaha rwashyiriweho icyahoze ari Yugoslaviya , Umunyagambiya  Hassan Bubacar Jallow nawe akomeze kuba umushinjacyaha wa TPIR.

Uru rwego rwiswe Mecanisme residuel ni rwo rwashyizweho n’umuryango w’abibumbye kugirango ruzasoze imirimo y’inkiko mpanabyaha mpuzamahanga,  urwashyiriweho u Rwanda n’urwashyiriweho icyahoze ari Yugoslaviya igihe zizaba zarangije igihe cyazo.  Ku birebana n’urukiko mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda,  uru rwego  rukaba mu byo rugomba gukora harimo gushakisha no gucira imanza abagishakishwa bakekwaho kugira uruhare runini muri jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda mu  w’1994. Muri bo harimo umunyemari Kabuga Felisiyane, uwari minisitiri w’ingabo Augustin Bizimana,n’uwayoboraga umutwe w’abarisikari barindaga umukuru w’igihugu major Protais Mpiranya.

Biteganyijwe ko abandi baregwa batari muri uru rwego bo bazoherezwa kuburanira mu Rwanda cyangwa mu bindi bihugu nibaramuka bafashwe . Uru rwego rwa mecanisme residuel ngo rukaba rwababuranisha gusa ari uko hatabonetse igihugu cyabacira urubanza. Uru rwego rugomba gusimbura izi nkiko mpuzamahanga rwemejwe n’akanama k’umuryango w’abibumbye gashinzwe amahoro ku isi mu mwaka wa 2010. Rukazaba rufite amashami abiri, irizakorera Arusha guhera ku itariki ya 1 Nyakanga uyu mwaka n’irizaba riri i La Haye mu Buholandi ryo rizatangira ku ya 1 Nyakanga muri 2013.
 

Ibitekerezo

    Igitekerezo cyawe kuri iyi nkuru