R
B
A
Rwanda Broadcasting Agency
      

 

Vol No: 2235 [ 02 Mar - 02 Mar 2012 ]   Archives 
Akomeje kwitegura akina imikino ya gicuti
Akomeje kwitegura akina imikino ya gicuti
Rutaysire Emile

Ukomeje kwitegura ni Richard Tardy, Umutoza w’Umufaransa wakoze amateka mu Rwanda yo kugeza ikipe y’abatarengeje imyaka 17 mu mikino y’igikombe cy’isi. Uyu mutoza wahawe ikipe y’abatarengeje imyaka 20 ahanze ijisho igikombe cya Afurika 2013, cy’abatarengeje imyaka 20. Mu minsi iri imbere haratangira gukinwa imikino y’ amajonjora. Ibi bikaba aribyo bituma ashaka gukina imikino ya gicuti.

Uno mutoza yivugira ko ateganya kujya mu gihugu cya Gabon agakinayo imikino 2 ya gicuti. Ku kibazo cy’impamvu yahisemo Gabon aho gushaka ikindi gihugu, yavuze ko muri Gabon ahafite inshuti. Akaba asanga rero byamubera byiza agiyeyo kuko bamufasha muri byinshi. Uyu mutoza arashaka kujya Gabon mu kwezi kwa Mata kandi bikaba mbere y’uko haba icyunamo cyo kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi muri mata 1994.  Muri uwo mwiherero niho Tardy azahamagara abakinnyi bakinira ku mugabane w’i Burayi batarengeje imyaka 20 nka Kabanda Bonfils ukina muri AS Nancy mu Bufaransa, Jean Marie Rusingizandekwe ukina muri Marine FC, umukinnyi umwe ukina muri FC Courtrai mu Bubirigi n’undi ukina mu Bwongereza kandi yizera ko bazabafasha kwitegura. Impamvu atabahamageye mu gihe abakinnyi b’amavubi U-20 bakinaga n’ikipe y’i Bugande bakanganya 1-1, ngo ni uko asanga hakiri kare mu bijyanye no gutegura ikipe y’abatarengeje imyaka 20.

 

Ibitekerezo

    Igitekerezo cyawe kuri iyi nkuru