R
B
A
Rwanda Broadcasting Agency
      

 

Vol No: 2235 [ 02 Mar - 02 Mar 2012 ]   Archives 
Platini aranenga ikoranabuhanga muri ruhago
Platini aranenga ikoranabuhanga muri ruhago
Rutayisire Emile

Umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku mugabane w’i Burayi( UEFA), Michel Platini, ntiyemera na gato igitekerezo cya FIFA ( Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi), cyo gukoresha Camera mu izamu., FIFA ivuga ko kugira ngo hirindwe kuba hakwinjira igitego mu izamu kandi habaye ikosa ko yajya hashyirwa Camera ireba mu izamu, ikajya ifata amashusho yose y’ibibera mu izamu. Ibi ngo ni mu rwego rwo kugira ngo camera igaragaze igitego kiri cyo n’ikitari cyo n’ubwo umusifuzi yaba yanyuranyije nayo bakemeza ibya Camera kuko yo idashobora kwibeshya.

Ibi byagiye bigaragara kenshi mu  mikino inyuranye ku isi aho wasangaga nk’igitego kigiyemo kandi umukinnyi atsindishije ukuboko ariko umusifuzi ntarabukwe n’ibindi byinshi binyuranye. Ibi bikaba byaragiye bitera impaka ndende. Uyu muyobozi wa UEFA yatangarije itangazamakuru ryo mu Budage ko rwose we atemeranya na Fifa kuri icyo gitekerezo cya Camera mu izamu. Uyu mugabo  yemera ko ayo makosa koko abaho ariko akagaragaza n’impungenge. Ati «  Nibyo koko benshi bashyigikiye iyo tekinoloji kubera ibibazo bivuka mu mupira w’amaguru. Noneho iyo bibaye mu mikino ikomeye nk’ibyabaye mu mikino y’igikombe cy’isi ubwo  U Bwongereza bwangirwaga  igitego biba biteye ikibazo gikomeye. Ariko ntitwibagirwe ko ibyo bidakunze kubaho buri gihe kandi iri koranabuhanga ntago ryakunda mu bihugu byose kuko hari aho bitabakundira.
Ashimangira ko ruhago ari umukino wo kwishimisha kandi ufite amategeko ngenderwaho hamwe n’amayobera atuma umukino uryohera buri wese. Michel Platini arasaba FIFA kutazana tekinoloji nyinshi muri ruhago. Icyo asaba ahubwo ni ugukoresha umusifuzi wundi wa 4 nkuko bikorwa mu marushanwa ya UEFA Champion League.

 

Ibitekerezo

    Igitekerezo cyawe kuri iyi nkuru