R
B
A
Rwanda Broadcasting Agency
      

 

Vol No: 2250 [ 17 Mar - 17 Mar 2012 ]   Archives 
Ibyumba by'amashuri by'uburezi bw'ibanze ntibyuzuzwa neza
 Ibyumba by\
Mwenedata Kaggwa Andre

Rusizi: Mu Karere ka Rusizi Intara y’Uburengerazuba hakomeje kugaragara ikibazo kuri bimwe mu byumba by’amashuri agenewe uburezi bw’ibanze yaba ubw’imyaka 9 na 12 bitubakwa ngo birangire burundu.N’ubwo ibyo byumba biba bituzuye ariko ntibura kwigirwamo.Cyakora ngo kutuzura kw’ibyo byumba bibangamira isuku muri ibyo bigo by’amashuri bihora mu nyubako buri mwaka.

Iyo utembereye muri bimwe mu bigo by’amashuli y’uburezi bw’ibanze bw’imyaka icyenda na cumi n’ibiri mu karere ka Rusizi uhabona ikibazo cy’ibyumba by’amashuri bitarangiye( finissage). Muri bimwe mu biba bibura kuri ayo mashuri harimo nk’inzira z’amazi, amarangi, ibibaho byo kwandikaho bidasize n’ibindi byangombwa gusa bitabuza ko abanyeshuri babyigiramo.Ibi rero ngo bibangamira isuku n’isukura kuri ibyo bigo.Twaganiriye n’umwarimu  utarashatse ko tumuvuga izina, amaze imyaka 10 yigisha mu mashuri yisumbuye atubwira ko n’isuku ikenewe kugira ngo umunyeshuri atsinde.Avuga ko umwana aba agomba gutozwa isuku kandi akigira ahasukuye kuko bimufasha kuruhuka mu mutwe no guhumeka umwuka umeze neza ngo si n’umunyeshuri gusa kuko na mwarimu aba yifuza kwigishiriza ahantu hasa neza.

Tubajije Umunyamabanga ncungamutungo (secretaire comptable) twasanze  muri GS St Bruno de Gihundwe kimwe mu ibyo bigo yatubwiye ko ubusanzwe ibigo by’uburezi bw’ibanze byubakwa ku bufatanye n’ababyeyi. Bityo ngo ugasanga hari aho ababyeyi batitabira gutanga imisazu bigatuma amashuri atarangira kandi ngo ubushobozi bw’ibigo buba ari buke kuburyo bitashobora kuzuza ibiba bibura kuri ayo mashuli. Uretse amafaranga ibigo bihabwa agenerwa buri mwana(capitation grant) mu bushobozi bw’ibigo bimwe na bimwe biriho uburezi bw’ibanze ntaho bushingiye hatari kuri Leta no ku babyeyi mu gihe ababyeyi bamwe n’imisanzu y’ubwubatsi bw’amashuli y’uburezi bw’ibanze batayitanga.Muri ayo mafaranga ya capitation grant 30% niyo aba agenewe gusana ibyangiritse.Abenshi muri abo babyeyi badatanga iyo misanzu ni ababa bafite abana benshi kuko baba bafite n’ikibazo cyo kwibishyurira ubwisungane mu kwivuza (mutuelle de Sante).

Gusa Umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu Karere ka Rusizi Madame Nirere Francoise, we asanga ngo  aho ubu bwubatsi bugeze hashimishije ugereranije n’ibyumba byagombaga kubakwa muri aka Karere: avuga ko ubusanzwe uyu mwaka bubatse ibyumba by’amashuri 216 birimo n’ibyari byarashegeshwe n’umutingito wo muri Gashyantare 2008 kugeza umwaka ushize byari bikigirwamo.Ibyo byose babikoze bafatanije n’ababyeyi we rero akaba abashimira.

Ibyumba by’amashuri ku bufatanye n’ababyeyi byatangiye kubakwa muri 2008 ari uburezi bw’ibanze bw’imyaka 9, ubu byahindutse uburezi bw’ibanze bw’imyaka cumi n’ibiri.Bamwe mu barezi kandi ngo basanga uku kubaka mu gihe cy’amasomo bibangamira imyigire y’abana bityo bakaba bifuza ko byajya bikorwa mu gihe cy’ibiruhuko. Ikindi bagaruka ho ni isoko ry’ibikoresho byo kubaka ayo mashuli ritangirwa ku rwego rw’igihugu byagera aho bikenewe bagasanga birimo amakosa ya tekiniki.Aha batanga urugero rw’inzugi zashyizwe ku mashuli y’uburezi bw’ibanze bw’imyaka cumi n’ibiri abubatsi bagiye basanga zitujuje ibipimo bikaba ngombwa ko zisubirwamo ku ngengo y’imari (budget) itari iteganijwe.

 

Ibitekerezo

    Igitekerezo cyawe kuri iyi nkuru