R
B
A
Rwanda Broadcasting Agency
      

 

Vol No: 2250 [ 17 Mar - 17 Mar 2012 ]   Archives 
gukingingira Kanseri y'inkondo y'umura birakomeje
gukingingira Kanseri y\
Karigirwa Agnes

Nyarugenge:Abanyeshuri ba bakobwa bagera ku bihumbi bine, maganane na mirongo ine numwe (4,441) nibo bazahabwa urukingo rwa Cancer y’inkondo y’umura muri gahunda y’ikingira yatangijwe kuwa 15 Werurwe mu Karere ka Nyarugenge. Iki gikorwa cyatangijwe ku mugaragaro umwaka ushize iyi akaba ari inshuri ya kabili cyongeye gukorwa mu Rwanda

Ubwo yatangizaga icyo gikorwa umuyobozi ushinzwe poogramu y’inkingo mu gihugu Gatera Maurice yasabye abanyeshuri bari hagati y’imyaka 12-15 kudacikanwa n’ayo mahirwe y’urwo rukingo ruzatangwa mu gihe cy’iminsi 2. Igikorwa cyo gukingira abanyeshuri Kanseri y’inkondo y’umura mu karere ka Nyarugenge cyabereye ahantu hatandukanye, harimo ibigo by’amashuri no mu bigo ngerabuzima. Abanyeshuri bahabwa urwo rukingo n‘abiga mu mwaka wa 6 w’amashuri abanza ndetse n’uwa 3 w’amashuri y’isumbuye bari hagati y’imyaka 12-15.Mbere yo guhabwa urwo rukingo abanyeshuri bahawe urubuga babaza bimwe mu bibazo bafite kurukingo.
Bamwe bati ko twumva ngo ruriya rukingo n’uburyo bwo kuringaniza imbyaro? Abandi bati ese urwo rukingo rumaze iki?

Umuyobozi ushinzwe programme y’igihugu y’inkingo Gatera Maurice yashimye uburyo abanyeshuri bashishikajwe no kumenya ibyurwo rukingo, aboneraho n’umwanya wo gusubiza bimwe mu bibazo babajije ababwira ko uruhawe bimufasha kutandura Cancer y’inkondo y’umura ahanini yandurira mu gukora imibonano mpuzabitsina. Akarere ka Nyarugenge gafite site 59, hakaba kuri uru rukingo rwambere, hazakingirwa abana 4,441.Urukingo rwa kabiri rukazatangwa muri Gicurasi, urwa gatatu rutangwe Ukwakira. Muri iki kiciro cyambere hazakingirwa abana bari hagati y’imyaka 12-15 biga muwa 6 w’amashuri abanza n’uwa 3 w’amashuri y’sumbuye kugeza mu mwaka wa 2013, naho guhera mu mwaka wa 2014 hazajya hakingirwa abana biga mu mwaka wa 6 gusa w’amashuri abanza. Urukingo ruzatangwa mu gihe kiminsi 2.

 

Ibitekerezo

    Igitekerezo cyawe kuri iyi nkuru