R
B
A
Rwanda Broadcasting Agency
      

 

Vol No: 2250 [ 17 Mar - 17 Mar 2012 ]   Archives 
Abafatanyabikorwa barasabwa gushora ingufu mu byaro
Kaligirwa Agnes

Gasabo: Ubuyobozi bw’Akarere ka Gasabo burashishikariza abafatanya bikorwa babo gukomeza gushora imari mu bikorwa bitandukanye mu karere bibanda mu bice by’icyaro, kugira ngo bizafashe mu kuzamurira rimwe iterambere ry’ Akarere.

Ibyo umuyobozi w’Akarere ka Gasabo wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Uwimana Louise yabisabye abafatanyabikorwa b’Akarere ka Gasabo mu nama bagiranye. Iyo nama idasanzwe yari yahuje abafatanyabikorwa batandukanye mu karere ka Gasabo mu rwego rwo kurebera hamwe uburyo bakomeza gutezimbere akarere cyane cyane bahereye kubikorwa akarere gasanga by’ihutirwa kurusha ibindi.

Muri iyo nama kandi Akarere kagaragaje ibyagezweho ndetse n’uruhare abafatanyabikorwa babigizemo.Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza Uwimana Louise avuga ko abafatanyabikorwa babo bagize uruhare runini mu guteza imbere Akarere cyane cyane mu bikorwa byo gukwirakwiza amazi meza n’amashanyarazi aho 52% by’umujyi wa Kigali n’Akarere ka Gasabo, kandi igice kinini cy’ako karere akaba ari icyaro, niyo mpamvu rero ngo bafite gahunda yo gukorana cyane n’abafatanya bikorwa babo bakareba uburyo iterambere muri ibyo bice ryakwihitishwa.Mu bindi ngo bifuza kurushaho kongera ingufu harimo kubaka amashuri y’imyuga no kongera umubare w’ibigo nderabuzima.
 

Ibitekerezo

    Igitekerezo cyawe kuri iyi nkuru