R
B
A
Rwanda Broadcasting Agency
      

 

Vol No: 2005 [ 05 Jul - 07 Jul 2010 ]   Archives 
Meddy na The Ben i Washington DC
Meddy na The Ben i Washington DC
Bugingo Fidele

Abahanzi 2 bakunzwe cyane hano mu Rwanda, Meddy na The Ben  bari i Washington DC muri Leta zunze ubumwe za Amerika aho bagiye kwitabira inama y’ihuriro ry’abanyarwanda  batuye muri USA (Rwandan International Network Association).


Aba bahanzi bakaba barahagurutse kuwa gatanu taliki ya 02 Nyakanga 2010. Meddy na The Ben bagiye batumiwe n’abanyarwanda baba muri iki gihugu.  Umuhanzi The Ben Minisiteri y’Umuco na siporo niyo yamurihiye itike yo kwerekeza hariya naho Meddy akaba ariwe wirihiriye. Ku muhanzi Meddy si ubwa mbere agiye muri USA ko yarakubutse kuko muri Gicurasi uyu mwaka yitabiriye Inama y’abanyarwanda ba muri Amerika na Canada(Rwanda Convention 2010).


Aba bahanzi bombi baka bamaze kwandika amateka muri muzika nyarwanda kubera indirimbo zabo zikunzwe cyane. Umuhanzi The Ben niwe wigukanye igihembo nk’umuhanzi z’umwaka wa 2009 ndetse n’umuhanzi uririmba neza RNB. Naho umuhanzi Meddy aba umuhanzi uzamutse neza muri muzika.  Aba bahanzi bakaba bafite indirimbo nyinshi kandi nziza zikunzwe cyane n’abanyarwanda ndetse n’abanyamahanga. Aho twavuga nka Amayobera, Igipimo, Inkoramutima, Ese urambona, Akaramata n’izindi za Meddy ndetse na Amahirwe ya Nyuma, Urihe ngo nkumire, Urarenze, Ese nibyo, wirira n’izindi za The Ben. Aba bahanzi baka baragombaga kujyana na Tom Close ariko akaba atarabashije kugenda kubera impamvu ze bwite.




 

Ibitekerezo

    Igitekerezo cyawe kuri iyi nkuru