R
B
A
Rwanda Broadcasting Agency
      

 

Vol No: 2377 [ 22 Jul - 22 Jul 2012 ]   Archives 
Kandagira ukarabe irakataje mu iterambere ry'ubuzima bw' Abanyarwanda
Kandagira ukarabe irakataje mu iterambere ry\
Umwiza Rachel

Mu rwego rwo kunoza no guharanira ko isuku ikomeza gusakara mu gihugu cyose, gahunda ya kandagira ukarabe imaze kugera mu bice byinshi by’u Rwanda ndetse no mu nzego zitandukanye. Nkuko igenda isakara hirya no hino ni ko abayikora bagenda bahindura uburyo bayikora bagendanye n'ibihe bigezweho.

Gahunda ya Kandagira ukarabe yatangiye ari umwihariko w’Intara y’Amajyaruguru ariko cyane cyane mu gice cy’ahahoze ari mu Ruhengeri; kubera akamaro isuku ifitiye umuntu uwo ari we wese n’aho ari hose iyi gahunda imaze kugera ahantu henshi mu gihugu hagamijwe ko isuku ikomeza kuza mu bintu by’ibanze nkenerwa mu buzima bwa muntu yaba utuye u Rwanda cyangwa urugenda.

Imvaho nshya yegereye bamwe mu bakora kandagira ukarabe bayibwira ko ikigaragara ari uko abantu bagenda basobanukirwa akamaro ka kandagira ukarabe uko ibihe bihita ari benshi kuko bigaragarira mu kuyigura. Umwe mu bihangiye imirimo mu gakinjiro akora za kandagira ukarabe witwa Bikorimana Yohani avuga ko abantu bagenda bita ku isuku urebeye ku baguzi agenda babona . "ntangira kuzikora nari nzi ko ntazunguka kuko nari mfite ubwoba ko abantu batazasobanukirwa kandagira ukarabe". uyu mugabo abajijwe niba noneho yunguka avuga ko iyo aza kutunguka ataba akizikora ati "ubu se wowe amaso ntaguha ko tugenda dukora noneho izigezweho?"

Kandagirukarabe, ni uburyo bwo gukaraba neza intoki, hakoreshejwe isabune n’amazi meza, umuhango wo kuyitangiza ukaba warabereye mu murenge wa Buyoga mu Karere ka Rulindo, ku wa 19 Nyakanga 2010. Kandagira ukarabe zikunze gushyirwa ahantu hahurira abantu benshi nko mu bigo by’amashuri, ibigo n’amazu atanga serivisi zitandukanye nko mu bigo nderabuzima n’ahandi nk’aho . Ibyo byose ni ukugira ngo harwanywe umwanda ndetse n’indwara zishobora kwanduzwa n’uruhererekane rw’ahahurira abantu benshi. Bimaze kugaragara ko izi kandagira ukarabe zahinduye imyumvire ku bijyanye no kunoza isuku (aho zikoreshwa neza) ; ibi bigaragarira aho ku bigo bitandukanye batangiye kugira umuco wo gukaraba intoki nyuma yo kuva mu bwiherero, uvuye cyangwa uje ku kazi, ku ishuri n’ahandi. Abantu bakaba bakwiye kugira za kandagira ukarabe mu ngo zabo kugira ngo birinde umwanda n’ingaruka zawo cyane cyane abadafite za robine mu rugo kuko  isuku ari isoko y’ubuzima.

 

Ibitekerezo

    Igitekerezo cyawe kuri iyi nkuru