
Urushwima (ascite) si amarozi ni ikimenyetso cy’indwara, cyerekana ko mu mubiri harimo ikibazo gituma amazi ava aho yabaga mu bice by’umubiri akaza hanze mu nda.
Nk'uko bisobanurwa na Dr Osée Sebatunzi, umuganga w’inzobere mu ndwara z’abantu bakuru, urushwima ni indwara yerekanwa n’amazi umuntu agira mu nda maze ikabyimba. Kuzana ayo mazi, bisobanura ko hari ibice by’umubiri byo mu nda birwaye nk’umwijima, impyiko, umutima … Na none, Dr Sebatunzi avuga ko urushwima (kubyimba inda bitewe n’amazi arimo), rushobora no kuba ikimenyetso cy’uburwayi buri mu mubiri nk’igituntu cyo mu nda, kanseri yo mu nda, imirire mibi n’izindi ndwara zitandukanye umuntu ashobora Dr Sebatunzi avuga ko bifite ingaruka mbi ku muntu ubirwaye, kuko aribwa mu nda, agata ubushake bwo kurya (apeti) kabone nubwo yakumva ashonje atabishobora, bityo bikaba biba ngombwa ko havomwa ayo mazi, kugira ngo ufite ubwo burwayi abone agahenge, asinzire, agire nicyo atamira.
Bumwe mu buryo bwo kuvura urushwima, nkuko Dr Sebatunzi abisobanura, “ harimo gusuzuma ayo mazi hakamenyekana impamvu yatumye aza mu nda”. Kuri iyi ngingo, akomeza avuga ko, iyo, ayo mazi y’uburwayi(urushwima) yabaye menshi abuza umurwayi guhumeka neza, kuko, asunika impindura nayo ikicuma igana hejuru, igasunika ibihaha umuntu ntahumeke neza. Zimwe mu ndwara z’ibanze zishobora gutera urushwima ni indwara z’umwijima zarenze umuntu akabimenya bitinze, kanseri , imirire mibi, igituntu…By’umwihariko ku muntu urwaye kanseri, amazi akaba amubyimbisha inda akaba ashobora kuzamo amaraso. Bisobanuye ko iyo hafashwe ibizamini ku bantu babyimbye inda, kubera urushwima basanga amazi ari mu nda agiye atandukanye bitewe n’uburwayi bwabiteye. Bamwe mu barwayi b’urushwima, iyo bapimwe ayo mazi yababyimbishsije inda, babasangamo amaraso, udusoro twinshi twera (globures blancs) duterwa no kugira infection muri kimwe mu bice bigize umubiri. Na none, abo barwayi bashobora kugira amazi asa n’umuhondo bitewe n’uburwayi urwo rushima rukomokaho.
Imyumvire mibi ku rushwima ikwiye kwamaganwa
Nkuko Dr Sebatunzi abisobanura, birashoboka gukira urushwima bitewe n’uburwayi bwaruteye, igihe ari uburwayi bishoboka ko bwakira. Urugero urushwima rutewe n’imirire mibi rurakira, iyo nyir’ukururwara aramutse abonye indyo yuzuye intungamubiri. Nubwo mu Rwanda nta bushakashatsi bwakozwe, ngo bugaragaze neza uko indwara y’urushwima(ascite) ihagaze, ntawabura kuvuga ko hari abarwayi bafite buriya burwayi cyane cyane abativuza neza indwara , bakanywa imiti ya gakondo, uko bishakiye , dore ko bene iyo miti nta gipimo kizwi igira. Uburwayi bw’umwijima ni bumwe mu bushobora gutera urushwima, mu gihe indwara yarenze umuntu, nyirayo akayibana igihe kirekire nta kwivuza. Imyumvire mibi ko urushwima ari uburozi , si byo na gato, kuko, Dr Sebatunzi avuga ko urushwima ari ikimenyetso cyerekana ko mu nda harimo uburwayi, bugaragazwa n’amazi asohoka mu mubiri (mu nyama) agatembera mu nda, aho atagombye kuba . Urushwima si indwara yandura, nubwo zimwe mu ndwara zirutera zo zishobora kuba zakwandura. Urugero rutangwa ni indwara z’umwijima nka hepatite B zandurira mu mibonano mpuzabitsina idakingiye. Kwivuza kwa muganga, gukurikiza inama zihatangirwa zirmo kunywa imiti kandi neza, ni bimwe mu bishobora gukiza urushwima, gusa gukira, biterwa n’indwara yateye urwo rushwima.