R
B
A
Rwanda Broadcasting Agency
      

 

Viewed 2067 Times

29-09-2010
Abazarihiriwa na FARG muri kaminuza umwaka utaha ni 1500

Bitarenze iki cyumweru ikigega cya leta gitera inkunga abanyeshuri bacitse ku icumu rya jenoside batishoboye FARG kiraba cyashyize ahagaragara urutonde rw’abanyeshuri 1500 bemerewe kwiga muri kaminuza n’amashuri makuru yo mu Rwanda. Ibi ni ibyatangajwe n’icyo kigega mu kiganiro na Radio Rwanda kuri uyu wa gatatu aho  FARG yanavuze ko ifasha kwiga uwacitse ku icumu utishoboye wese ititaye ku myaka afite.

Mu banyeshuri barenga 10,800 bari basabye kwinjira mu mashuri makuru, 1500 ni bo icyo kigega cyabashije kubonera imyanya muri ayo mashuri. Rutayisire Vedaste umukozi mu biro by’uburezi muri FARG yavuze ko kudafata umubare munini w’abanyeshuri biterwa n’amikoro make y’icyo kigega. Yongeyeho ko urutonde rwabo banyeshuri rwakozwe bakurkije amanota yabo. “Liste zarakozwe zigiye gutangazwa mu mvaho . twgendeye ku manota abanyeshuri bagiye bagira mu mashami yabo atandukanye. Nko muri comptabilite hemerewe abagize 40 kuri 60 kimwe n’abize HEG cyangwa Sciences Humaines,math physique na biochimie ni 17 andi mashami ni 34 cyangwa 35 kuri 60.”

Ubuyobozi bwa FARG buvuga ko abataragejeje kuri ayo manota bashobora gusibira mu mashuri yisumbuye kugirango babone amanota yatuma bajya mu mashuri makuru. Abatabishoboye nabo bazajya muri gahnda zindi za FARG zirimo iyo kwiga imyuga no guterwa inkunga mu mishinga yabafasha kwifasha ubwabo.

Ku kibazo cyo gutinda kw’amafaranga ya buruse ku banyeshuri bafashwa n’ikigega hasobanuwe ko icyo kibazo kiri hafi gukemuka. “Buruse zari zaratinze kuboneka ku biga muri kaminuza bitewe n’amakosa yagaragaye kuri liste zabo. Byarakosowe bitarenze icyumweru gitaha bizaba byakemutse.”

Ikigega FARG gifasha abanyeshuri bagera ku bihumbi 45 mu mashuri yisumbuye mu gihe muri za kaminuza n’andi mashuri makuru bazagera  ku bihumbi 6500 mu mwaka w’amashuri utaha bakazishyurirwa amafaranga y’u Rwanda asaga miliyari 5.

Jean Damascène MANISHIMWE

Ibitekerezo

    Igitekerezo cyawe kuri iyi nkuru