R
B
A
Rwanda Broadcasting Agency
      

 

Viewed 339 Times

08-06-2011
Kimwe cya kabiri cy'imyaka ye akimaze abana n'ubwandu nyamara arakomeye

Hashize imyaka 30 agakoko gatera sida kavumbuwe. ariko ubushakashatsi bwagiye bugaragaza ko nubwo ako gakokoko kavumbuwe mu 1981 hari abakagaragayeho ariko baragafashe na mbere yaho. Ibyo binajyanye n’ubuhamya bwa  MUKARUGAMBWA Madeleine  wemeza ko we yanduye mu 1980. Yemeza ko kwiyakira, kwimenya n’ubufasha bwa Leta aribyo byatumye abasha kubana n’aka gakoko imyaka isaga 30.  Uyu mukecuru yemeye kuduha ubuhamya mu mashusho n’amajwi aribyo mukurikira muri iyi nkuru.
Mu mudugudu wa Kinyange, umurenge wa Gitega akarere ka Nyarugenge niho uyu mukecuru witwa MUKARUGAMBWA Madeleine atuye. Afite imyaka 62. Kimwe cya kabili cy’imyaka ye akimaze abana n’icyorezo cya Sida.
Icyo kigo yakoreraga ngo cyari gifite ibikoresho bishobora gupima amaraso hakamenyekana afite ikibazo. Gusa ntago byahise bimenyekana ko ari agakoko ka Sida kuko kamenyekanye neza muri 81. Mukarugambwa ni umukecuru ariko umurembye ku maso ndetse no ku gihagararo aracyafite intege. Bigaterwa nuko nyuma yahoo amenyeye ko yanduye yahise afata ingamba.
Mu buhamya bwe Mukarugambwa yemeza ko mbere agakoko kaje kuba sida kicaga abantu bikitirirwa amarozi kuko kari kataramenyekana. Mukarugambwa ubu amaze imyaka ine afata imiti igabanya ubukana bwa Sida akemeza ko iri mu bimufasha gukomeza ubuzima.  
Raporo y’ishami ry’umuryango w’abibumbye rishinzwe kurwanya icyorezo cya Sida igaragaza ko u Rwanda ruri mu bihugu byagabanije ubwandu bushya bw’icyorezo cya Sida. Iyo raporo inagaragaza ko 80% by’abantu bo mu Rwanda banduye Sida bakaba bageze igihe cyo guhabwa imiti bayibona. Iyo miti bayibonera ubuntu. MUKARUGAMBWA we, uko guhabwa imiti no kuba baritabiriye kwishyira hamwe bagatinyuka bagatanga ubuhamya bizageza igihe icyorezo cya SIDA kigacika burundu mu Rwanda. Ubwandu bw’icyorezo cya Sida mu Rwanda bubarirwa kuri 3% by’abaturage b’ U Rwanda.
Ufitinema Remy Maurice

 

Ibitekerezo

    Igitekerezo cyawe kuri iyi nkuru