R
B
A
Rwanda Broadcasting Agency
      

 

Viewed 469 Times

06-07-2011
Umuhanda ugana ku bitari bya Kibagabaga mu nzira yo gusanwa kubufatanye na Radio DW

Abakoresha umuhanda  uva munsi y’ibitaro bya Kibagabaga werekeza i Kinyinya mu karere ka Gasabo mu mujyi wa Kigali bahangayikishijwe nuko wangiritse bikabije.Icyifuzo nuko ubuyobozi bw’akarere bwafatanya n’abaturage mukuwusana kuko ukoreshwa n’imodoka nyinshi.

Ubuyobozi bw’akarere ka Gasabo bwo buvuga ko ubu bwatangiye gushyikirana na bamwe mu bo bazafatanya kuwusana barimo  Radio y’abadage DW ihafite ibikorwa remezo by’iminara isakaza amajwi.

Akarere ka Gasabo gafite uduce dufite imihanda yangiritse kuburyo bukabije.Mu ngengo y’imari y’aka karere hakaba harimo igice cyahariwe gusana ibikorwa remezo.Umuhanda uva i Nyarutarama werekeza i Kinyinya ku Kigo nderabuzima cya Kinyinya no kuri station isakaza amajwi ya Radio DEUTCH WELL, ubona waratangiye gutenguka.Ni umuhanda ukoreshwa n’abantu bagana ibitaro bya Kibagabaga cyangwa berekeza Kinyinya. Abahaturiye n’abawukoresha kenshi bifuza ko ubuyobozi bw’akarere bwafatanya nabo mu kuwutunganya. Bamwe mu batwara ibinyabiziga bavuga ko mu minsi mike uyu muhanda uzaba utakigendwa.

Patrice NGENDAHAYO ukoresha uyu muhanda agira ati Umuhanda warapfuye, umaze iminsi upfuye, warangiritse, umuntu ufite umurwayi, ntabwo imodoka ishobora kwemera kukugirayo ndetse n’amataxi atwara abantu agenda yitotomba n’iyo bigeze ku masaha ya ni mugoroba, arakwangira kubera impamvu y’umuhanda akubwira ko agarukira mu kabuga, kandi ubundi yafataga  iyi ligne kubera ikibazo cy’uyu muhanda.’’

Undi ati  ‘’Jyewe uyu muhanda nkukoreramo  buri gihe mu gitondo, ni mugoroba na nijoro. uyu muhanda uteye ikibazo dore ibinogo, iyo irebye nta nubwo ari hanini cyane ahapfuye ni hatoya cyane, ni agapande gatoya.’’

Umuyobozi w’Akarere ka Gasabo Willy NDIZEYE avuga ko ibikorwa remezo nk’imihanda ari kimwe mu byo akarere akuriye kibandaho muri iyi mandate.Yemeza ko kuba batarawusana ari uko, hari imihanda yihutirwaga  cyane cyane iya Remera aho usanga hari urujya n’uruza rw’amamodoka menshi aribyo ‘’embouteillage’’. Mu rwego rwo gutunganya ibikorwa remezo birimo imihanda Bwana NDIZEYE yemeza ko umujyi wa Kigali watanzwe isoko kuri sosiyete izatunganya ibilometero bisaga 34 mu turere 3 tugize mujyi wose  wa Kigali, aribyo Kicukiro, Gasabo na Nyarugenge.

Mu myaka 17 ishize umujyi wa Kigali ugenda uhindura isura haba mu gusana no kubaka ibikorwa remezo. Kuri ubu imihanda minini yose ihuza ibice binyuranye byo mu mujyi rwagati yamaze gusanwa. Abaturage basabwa kugira uruhare mu kwisanira ibikorwa remezo no kubifata neza.

Christophe Karenzi

Ibitekerezo

    Igitekerezo cyawe kuri iyi nkuru