R
B
A
Rwanda Broadcasting Agency
      

 

Viewed 414 Times

04-09-2012
Ministre w'intebe yasuye uruganda kigali ciment

Bitarenze iminsi 30 ibibazo biri hagati y’uruganda rwa Sima, Kigali Ciment Company ruherereye mu Kagali ka Nyabugogo, umurenge wa Kigali  n’abaturage baruturiye bigomba kuba byakemutse.
Ibi n’ibyasabwe kuri uyu wa kabiri na Ministre w’intebe Docteur Pierre Damien Habumuremyi ubwo yasuraga uru ruganda, nyuma yuko abaturage bagaragaje ko    rutumura sima mu ngo zabo ndetse n’imashini z’ uru ruganda  zibasenyera amazu yabo.
Akigera ku ruganda rwa Sima  Kigali Ciment Company, Ministre w’ intebe Docteur Pierre Damien Habumuremyi  yabanje gusura ibice binyuranye bigize uru ruganda asobanurirwa uburyo Sima ikorwa  aho 56% by’ ibikoresho bikoreshwa n’uru ruganda bituruka hanze y’ igihugu.
Nyuma yuko bamwe mu baturage bavuze ko umutingito w’imashini zarwo, ubasenyera amazu, ministre w’intebe yasabye ko aho rukorera hatunganywa neza kugirango uwo mutingito usenyera abaturage ugabanuke, yasabye kandi ko abakozi bahabwa ibikoresho byo kubarinda, bakajya bapimwa kugirango harebwe uko ubuzima bwabo buhagaze.
Ku bibazo birebana n’uruganda n’abaturage baruturiye bakomeje gusaba ko bahabwa ingurane bakimuka, Ministre w’ intebe  yavuze ko nyiri uruganda abonye inyungu abaturage bakabura ubuzima bwabo ntacyo byaba bimaze.
Ni muri urwo rwego  yashyizeho akanama kagomba gukemura iki kibazo mu gihe kitarenze iminsi 30 nkuko bisobanurwa n’umuyobozi w’ ikigo cy’ igihugu gishinzwe kurengera ibidukikije, Docteur Rose Mukankomeje.
Impande zombi yaba uhagarariye abaturiye uruganda  Mukamusoni Pauline n’umwe mu bashoramari b’uru ruganda Jean Damascene Ndayambaje bose bavuga ko banyuzwe n’imyanzuro yavuye mu biganiro bagiranye na Ministre w’intebe.
Uru ruganda rukora sima Kigali Ciment rukora toni 150 za sima ku munsi, umuyobozi w’ikigo cy’ igihugu gishinzwe ubuziranenge akaba yavuze ko Sima ikorwa n’uru ruganda yujuje ubuziranenge.
Carine UMUTONI

 

Ibitekerezo

    Igitekerezo cyawe kuri iyi nkuru