Viewed 303 Times
Umwanditsi mukuru w’agateganyo w’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda Pascal Besnier aratangaza ko hazakomeza kubaho ubufatanye n’ubutabera bw’u Rwanda mu gushakisha abakoze ibyaha bya Genocide yakorewe abatutsi mu 1994. Ibi yabivugiye I Kigali ubwo yakirwaga kuri uyu wa mbere n’umushinjacyaha mukuru Martin ngoga.
Mu ruzinduko rw’umunsi umwe yagiriye mu Rwanda, umwanditsi mukuru w’agateganyo w’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda Pascal Besnier yagiranye ibiganiro n’ n’umushinjacyaha mukuru Martin ngoga.
By’umwihariko mu gihe uru rukiko rwa Arusha rurimo kwitegura kuzafunga imirimo mu mwaka wa 2014, biteganyijwe ko imirimo y’imanza zatangiye kuburanshizwa ariko zitararangira no gushakisha abakekwaho kugira uruhare muri genocide yakorewe abatutsi,ndetse no gucunga ububiko bw’impapuro n ‘ibimenyetso (archive), bizakurikiranwa n’urwego rwashyizweho rwitwa mu ndimi z’amahanga mecanisme residuaire.
Umushinjacyaha mukuru Martin Ngoga yavuze ko hazakomeza kubaho ubufatanye mu mikoranire y’inzego z’ubutabera bw’u Rwanda n’uyu mwanditsi mushya w’urukiko rwa Arusha. Martin ngoga yagize ati “Umushyitsi twari twakiye ni Pascal Besnier umwanditsi w’urukiko rwa TPIR by’agateganyo,uwari usanzwe akora ako kazi Adama Dienge yahawe indi mmirimo. Pascal yaraje kugirango atwiyereke,twumvikane n’uburyo tugiye gukorana nkuko twakoranaga n’uwamubanjirije,ibiganiro twagiranye twamwijeje ubufatanye nawe arabitwemerera”
Umwanditsi mukuru w’agateganyo w’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda Pascal Besnier, we yijeje u Rwanda ko imirimo y’imanza yatangijwe n’urukiko rwa TPIR igomba kurangira vuba kandi neza .
Pascal Besnier yagize ati “Urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda manda yarwo yari ukurangiza imanza zatangiye mbere y’italiki ya 1 Nyakanga,naho Mecanisme residuel izakurikirana imanza zose zizaba nyuma yiriya taliki,nihagira ukekwaho icyaha wafatwa uyu mwaka cyangwa utaha azakurikiranwa na mecanisme ,inshingano zanjye nku mwanditsi nuko ibyatangiwe na TPIR bigomba kurangira vuba kandi neza. Ibijyanye nububiko bw ibimenyetso (archive)ubufatanye hagati y urwanda n amahanga mugushakisha abakoze ibyaha ,irangiza manza ndetse n’ishyirwa mubikorwa byibihanno byose bizakorwa na mecanisme.”
Umwanditsi mukuru w’agateganyo w’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda Pascal Besnier yasimbuye kuri uwo mwanya Adama Dieng wahawe indi mirimo.
Bertrand Jean Niwejambo