Viewed 168 Times

Miliyoni 45 z’ Amafaranga y’ u Rwanda nizo abaturage b’umurenge wa Kabaya wo mu karere ka Ngororero biyemeje gushyira mu kigega Agaciro Development Fund mu rwego rwo kwihesha agaciro.
Imbaga y’abaturage b’umurenge wa kabaya bazwi ku izina ry’indongozi bari babukereye ku gasozi ka Gaseke baje kugaragaza igipimo cy’urukundo bafitiye u rwababyaye mu gushyigikira ikigega agaciro development fund. Banki y’abaturage ya kabaye nayo yari yaharaye mu gufasha aba baturage kugeza unkunga yabo mu gaciro development fund. kwitegereza iki gikorwa wasangaga kirangwa no gususuruka kuri buri wese ukaba ahubwo watekereza ko aba baturage bahujwe no kugira ibyo bishimira bagezeho.
Ibi ni nabyo byatumye kwikubitiro twegera bamwe muri aba baturage basobanuriye radiyo Rwanda ku iyo bumvise ijambo agaciro bahita batekereza aho bavuye kimwe aheza ubuyobozi bwiza bumaze kubageza aho bamwe bagiraga bati bati kudashyigikira ko u Rwanda rwihesha agaciro byaba ari nko kwima uwakugabiye. Aba baturage badusabye kubagereza ubu butumwa kuri ba bandi bagishidikanya ku myumvire myiza y’abanyarwanda ku gihugu cyabo.
Aba baturage ngo ntibazindukiye ubusa nk’uko aha twabibwiwe na bwana uwihoreye Patrick umunyambanga nshingwabikorwa w’umurenge wa kabaya . Ku bwe ngo ngo bimusubijemo imbaraga kubona uburyo abaturage ayoboye bumva neza icyerekezo cy’aho abanyarwanda tugana.
Umuyobozi w’akarere ka Ngororero Bwana Ruboneza Gedeo ngo arasanga hakiri kare kuvuga mu mibare uko akarere abereye umuyobozi gahagaze mu gushyigikira iki kigega ngo kuko ibintu bigikomeza nku’uko yabibwiye radiyo Rwanda ngo akarere kari gukora ibishoboka byose kugira ngo aho aba baturage bavanye bitanga hasubizwe.
Nk’uko kandi tawabitangarije n’umuyobozi w’akarere uyu murenge wa kabaya akaba ariwo uri ku isonga kugeza ubu mu gushyigikira ikigega agaciro development fund na miliyoni 45 z’amanyarwanda.
Cyprien NZAYISABA
ORINFOR Ngororero