Viewed 112 Times

Miliyoni zisaga 73 z’amafaranga y’u Rwanda niyo nkunga abakozi ba Ministeri y’ubutabera bemeye gutanga mu gushyigikira ikigega cy’iterambere Agaciro Development Fund. Ministre w’ubutabera Tharcisse Karugarama yatangaje ko abakozi b’iyi Ministeri bumva gutanga umusanzu muri iki kigega ari kimwe no gutanga ubutabera kuko ubutabera budashobora kugerwaho mu gihe abantu badafite agaciro.
Sheki y’amafaranga miliyoni zisaga 73 n’ibihumbi 200 yatanzwe n’abakozi bakorera Ministeri y’ubutabera ku cyicaro cyayo, yashyikirijwe Ministri w’imari n’igenamigambi John Rwangombwa.
Ministri Rwangombwa yashimiye aba bakozi umutimanama bagize wo gushyigikira iki kigega, abizeza ko ayo mafaranga batanze azacungwa neza.
Ministri w’ubutabera Tharcisse Karugarama we yavuze ko abakozi b’iyi Ministeri bumva gutanga umusanzu mu kigega Agaciro Development Fund ari kimwe no gutanga ubutabera kuko ubutabera budashobora kugerwaho mu gihe abantu baba badafite agaciro.
Abakozi ba Ministeri y’ubutabera nabo bemeza ko gushyigikira iki kigega Agaciro, ari uburyo bwo kwiyubakira igihugu nkuko byatangajwe n’umwe mu bakozi b’iyi ministeri.
Izi Miliyoni zisaga 73 z’amafaranga y’u Rwanda ni inkunga yatanzwe n’abakozi ba Ministeri y’ubutabera bakorera ku cyicaro gikuru, aho bikaba biteganyijwe ko igi gikorwa kizanakomereza mu zindi nzego ziyishamikiyeho.
Muteteli Edynace