O
R
I
N
F
O
R
Rwanda Bureau of Information and Broadcasting
      

 

Viewed 226 Times

19-09-2012
Ubucukuzi bw'amabuye bukorerwa muri Sebeya na Giciye ntibwemewe - Minisitiri Kamanzi

Ministre w’umutungo kamere Stanislas Kamanzi arasaba abakoreraga ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu migezi ya Sebeya na Giciye  ko batekereza ku kamaro k’ibidukikije bakumva impamvu ubwo bucukuzi butemewe. Ibi yabitangaje ejo kuwa gatatu aho yifatanyije n’abaturage bo mu murenge wa Muhanda  mu kagari ka Bugarura; akarere ka Ngororero mu gikorwa cy’umuganda udasanzwe wo gusiba ibisimu byacukurwagamo wolfram mu mugezi wa Nyagikero. Yavuze ko nubwo byabazaniraga inyungu ariko bagomba no gutekereza ejo habo hazaza heza.


Muri uwo muganda udasanzwe wabereye mu murenge wa Muhanda ku mugezi wa Nyagikero uherereye mu kagari ka Bugarura, umudugudu wa Gatomvu, Ministre Stanislas Kamanzi yari kumwe n’uw’Ingabo z’igihugu Gen. James Kabarebe, Ministre w’umuco Mitari Protais na Guverineri w’intara y’iburengerazuba Kabahizi Celestin. Ni umuganda wakozwe haterwa ibiti ku ntanzi zabasiba imiyoboro y’amazi yahanzwe n’abacukuraga amabuye y’agaciro batitaye ku bidukikije.


Aho hasibwe hatengaguwe bikabije n’abo bacukuzi bagemuriraga amabuye isosiyete y’abanyamaerika yitwa NRD (Natural Ressources Development) ubu yahagaritswe kuko itujuje amasezerano y’ubucukuzi yagiranye na Minisitere y’umutungo kamere.  Abaturage bagaragaje ko nubwo bemera ko bangirizaga ibidukikije ubwo bucukuzi bwari bubafitiye runini; ku buryo abenshi bibaza uko ejo habo hazaba hameze bitewe n’inyungu bahakuraga.


Nubwo abaturage baca umurongo ku bwisungane mu kwivuza  batazoroherwa kwishyura, bagatsimbarara ku kuba nta mishinga iri mu cyaro cya Muhanda n’ikibazo cy’ibiciro biri hejuru ku masoko, Ministre Stanislas Kamanzi yabasabye kumva ko batagomba kwita ku nyungu z’umunsi umwe ahubwo bagomba kwibaza uko ejo bazaba babayeho. Arabasaba kureba imbere no kutumva  ko babanize ahubwo ari uburyo bwo kunoza gahunda z’ubucukuzi  bwungura abaturage kandi ntibwangirize ibidukikije.


Ministre Kamanzi yavuze ko mu biteganywa harimo gutera icyayi ahegereye amazi kugira ngo ubutaka budakomeza gushegeshwa n’isuri, kubashakira abandi bacukuzi b’umwuga batangiriza ibidukikje kandi ku nkengero z’ahacukurwaga hagakomeza guterwa ibiti. Abafite inzuri muri Gishwati bo basabwe kurinda ibiti biterwa muri iki gihe kuko ari bumwe mu buryo bwo kubungabunga ubutaka n’imigezi biteyeho.


TUYISHIME Jadofils

 

Ibitekerezo

    Igitekerezo cyawe kuri iyi nkuru