O
R
I
N
F
O
R
Rwanda Bureau of Information and Broadcasting
      

 

Viewed 414 Times

21-09-2012
Mu Rwanda hafunguwe icyicaro cy'ubunyamabanga buhoraho bw'ibigo by'itumanaho mu karere EACO

I Kigali kuri uyu wa 5 hatangijwe icyicaro cy’ubunyamabanga buhoraho bw’umuryango uhuza ibigo by’itumanaho mu karere k’Africa y’Iburasirazuba EACO mu magambo ahinnye, ubwo bunyamabanga bukaba bufite inshingano yo gufasha urwego rw’itumanaho kugera ku ntego yo kugira itumanaho ryiza kandi ryihuta.


Umuhango wo gutangiza icyicaro cy’ubunyamabanga buhoraho bwa EACO wayobowe na minister ushinzwe ibikorwa by’umuryango w’Afrika y’iburasirazuba madame Monique Mukaruriza wari  kumwe na bagenzi be bo mu bihugu bigize uwo muryango.Nk’uko byavuzwe uwo muryango wari umaze igihe ukora ariko utagira ubunyamabanga buhoraho, ibyo bikadindiza ihuzabikorwa ndetse n’intego z’uwo muryango ntizigerweho neza.

Uwo muryango wa EACO uhuriwemo n’ibigo bikora umurimo w’itumanaho birimo amaposita, amasosiyete acuruza telephone na Internet, ibigo by’amaradio na television n’ibigo bitanga bikanagenzura imirongo y’itumanaho urugero ni nka RURA yo mu Rwanda.


Abahagarariye uyu muryango mu bihugu bigize Afrika y’Iburasirazuba bose batangaje ko bishimiye ishyirwaho ry’icyicaro cy’ubunyamabanga buhoraho bw’umuryango wa EACO kuko bizatuma habaho ihuzwa ry’ibikorwa, bikanafasha kugera ku ntego zawo zo kugira itumanaho ryiza kandi ryihuta.

Ministre ushinzwe ibikorwa by’umuryango wa Afrika y’Iburasirazuba Monique Mukaruriza yavuze ko uwo muryango ushyigikiye byimazeyo EACO kuko itumanaho ari imwe mu nkingi zifasha East African community kugera ku ntego yo gukorera hamwe no gutera imbere mu rwego rw’ubukungu. By’umwihariko kuba icyicaro kije mu Rwanda, ngo ni akarusho ni n’amahirwe menshi ku Rwanda.


Ubuyobozi bw’umuryango uhuza ibigo by’itumanaho mu karere k’Afrika y’Iburasirazuba EACO bugenda busimburanwaho n’ibihugu bitanu bigize EAC, aribyo u Rwanda, u Burundi, Tanzaniya, Uganda na Tanzaniya, ariko ubunyamabanga buhoraho buguma mu gihugu kimwe, bukaba bwareguriwe u Rwanda mu nama yateraniye i Kigali mu kwezi kwa 5 umwaka ushize.

               
Vital Ndayambaje

Ibitekerezo

    Igitekerezo cyawe kuri iyi nkuru