R
B
A
Rwanda Broadcasting Agency
      

 

Viewed 320 Times

19-12-2012
Abadiventisite b' i Mudende bahaye Gereza ya Rubavu toni 2 z'ibirayi

Ubuyobozi bwa gereza ya Rubavu burashimira uruhare rw ‘ amadini n’ amatorero akorera mu karere ka Rubavu iherereyemo kuko byungura byinshi mu mibereho y’ imfungwa n‘ abagororwa. Ni nyuma y’aho abizera bo mu itorero ry‘ abadiventiste bo mu ntara ya Mudende kuri uyu wa Mbere basuye imfungwa n’ abagororwa bo muri gereza ya Rubavu babaganiriza ku ijambo ry‘ Imana bakabasigira imfashanyo ya toni ebyiri z’ ibirayi.

Binyuze muri MFM icyiciro cy’ abagore n’ abakobwa bo mu itorero by ‘ abadiventiste b’umunsi wa karindwi bagikiyemo na basaza babo bashyikirije toni 2 z’ ibirayi aba bizera bo mu itorero ry’ abadivendiste b’ umunsi wa karindwi bo mu ntara ya Mudende  bazigeneye imfungwa n’ abagororwa bo muri gereza ya Rubavu batagira ababagemurira ndetse n‘ abafite imibereho mibi. Nk’uko madamu Domitire Nyiramahirwe umuyobozi wa FLD y’ I Burengerazuba abivuga, umuntu ashobora gukorera Imana akoresheje impano afite.

Komanda Pateri uyobora iyi gereza ya Rubavu ashimira abanyamadini banyuranye kuba badahwema kubagana yemeza ko gusurwa n’ amadini n’ amatorero anyuranye bigira icyo bifasha abahafungiye.

Nk’uko twabitangarijwe n’umwe mu boyobozi b’iri torero, iyi mfashanyo yakusanyijwe n’ abizera bo mu mirenge ya Mudende, Bugeshi n’ igice gito cy’ umurenge wa Kabatwa.

Habingabire Bahati Pierre Canisius

Ibitekerezo

    Igitekerezo cyawe kuri iyi nkuru