R
B
A
Rwanda Broadcasting Agency
      

 

Viewed 135 Times

24-12-2012
Abanyamabanki n'ibigo by'imari barasabwa gukorana n'Umurenge Sacco

Mu nama yagiranye n’ubuyobozi n’abanyamuryango ba  Banki y’abaturage y’u Rwanda kuwa 21 ukuboza 2012,  umuyobozi w’akarere ka Musanze Mpembyemungu Winifrida yasabye Abanyamabanki n’ibigo by’imari iciriritse gukorana na koperative Umurenge Sacco kugira ngo bafashe abaturage kuzigama no kugurizanya.

Muri iyo nama yo kwinegura, ubuyobozi bwa banki y’abaturage y’u Rwanda/Ishami rya Musanze bwagaragarije abanyamuryango uko ubuzima bwa banki yabo buhagaze muri iki gihe. Nk’uko byasobanuwe na Kagenza Jean Marie Vianney umuyobozi w’iri shami ngo imari y’abanyamuryango muri BPR yariyongereye muri uyu mwaka ugannye umusozo kandi ngo inguzanyo bateganyaga gutanga barayirengeje cyane.

Yabwiye Imvaho nshya ko milliards 15 bagombaga kuguriza abanyamuryango bazirengeje bakabaguriza 30 ku buryo hagurijwe benshi kurusha abari bateganyijwe kandi ntibigire igihombo biteza banki kuko yunguka neza.  Kagenza yavuze ko ikibazo cy’abanyamuryango bambura banki kidakabije mu ishami rya Musanze kandi n’ubukererwe bukaba buri ku gipimo kiri hasi ku buryo bishyura hatarinze kubaho kujya mu nkiko.

Aha Kagenza yaravuze ati: «Ikibazo cy’abanyamuryango bambura amabanki n’abatinda kwishyura kiragenda  kigabanyuka. Hari bake bataramenya gukoresha amafaranga ibyo baba barayasabiye ku buryo igihe cyo kwishyura kiba cyaragenwe n’amasezerano kigera ntibishyure. Twifuza ko buri wese yakumva ko amafaranga ari ay’abaturage».

Abanyamuryango bahawe umwanya, basangira ijambo n’ubuyobozi bwa banki y’abaturage babugaragariza icyo bayikeneyeho kugira ngo service bahabwa barusheho kuzibonamo. Iyi banki bagerareranya na mituelle kubera ubwinshi bw’abanyamuryango bayo ubu bamaze kugera kuri 1.500.000 , abanyamuryango bavuze ko ibafasha kuzamurana ariko bayisaba kunoza imikorere.

Umucuruzi Uwitwa Muhoza Jean Claude yavuze ko mu byo bifuza ko byakosorwa harimo guteganya amafaranga ahagije ku dushami two mu byaro kugira ngo borohereze abanyamuryango bo mu byaro, kongera abakozi aho bakenewe, kwiyegereza abakiliya(Clients) no kurinda umutekano w’amafaranga yabo kuko mu kwezi gushize kwa 11 havuzwe inyerezwa ry’umutungo muri iri shami aho umukozi umwe yateruye miliyoni zisaga 11.  Umunyamuryango witwa Mbaraga Assoumani yagaye cyane  abaka inguzanyo ku neza ariko kubishyuza bikaba ikibazo hakarinda no kwiyambaza inkiko.

Basabye Banki y’abaturage kumenyekanisha serivisi itanga

Umunyamuryango witwa Ngoga Claudien umaze imyaka 23 ari umunyamuryango w’iyi banki wemeza ko hari abatayijyamo kuko abatayizi, yasabye  ko banki y’abaturage yarushaho kwimenyekanisha kugira ngo abaturage bayiyoboke ku bwinshi.  Yaravuze ati: “Abatayigana ni uko batayizi cyangwa badasobanukiwe imikorere yayo. Bagomba kongera ubukangurambaga bakiyegereza abaturage”.

Umuyobozi w’akarere ka Musanze yashimye imikorere y’iyi banki yaboneye andi yose izuba abasaba gukomeza kunoza imikorere. Yabashishikarije kurushaho kurinda umutekano w’amafaranga y’abaturage, kubashishikariza gukoresha ikoranabuhanga no kwegera koperative Umurenge Sacco. Yarababwiye ati:” Gukorana na Sacco ni ubundi buryo bwo kwegera abaturage. Murasabwa kandi gufasha abatuye mu byaro gusobanukirwa imikoreshereze ya ATM n’uburyo kubitsa no kubikuza hakoreshejwe telefoni zigendanwa.”

Nk’uko byatangajwe na Magara John ushinzwe kumenyekanisha ibikorwa ku rwego rw’igihugu muri BPR ngo mu ntangiriro z’uyu mwaka hazasohoka cheque nshya yakozwe mu rwego rwo guhangana n’ubujura bw’amafaranga. Ngo kumenyekanisha akamaro ko kuzigama bizanyuzwa mu mahugurwa azagenerwa abashinzwe kwakira abaclients ku buryo bazajya bazana abandi.

TUYISHIME Jean de Dieu- MUSANZE

Ibitekerezo

    Igitekerezo cyawe kuri iyi nkuru