Viewed 192 Times

Umuryango ‘’Umva nshuti Ministries’’uvuga ubutumwa binyuze kuri internet, kuri uyu wa gatatu wateguye igikorwa cyo gusangira n’abana usanzwe ufasha, mu rwego rwo kubifuriza Noheli n’umwaka mushya muhire wa 2013.
Umuryango ‘’Umuva nshuti Ministries’’ uvuga ubutumwa binyuze kuri internet. Ukaba ufasha cyane cyane abana bahoze mu mihanda, ndetse n’abandi barerwa mu bigo by’imfubyi bitandukanye, bikorana n’uwo muryango.
Uhagarariye uwo muryango Rukundo Sebasore Eric yavuze ko baha abo bana ubufasha butandukanye, binyuze muri gahunda bise ‘’touch a life’’ aho bigisha abana bafite imyaka iri hagati 7 na 18 amasomo atandukanye arimo ‘icyongereza ndetse n’indi myuga iciriritse ifasha abo bana kwiteza imbere no guteza imbere igihugu muri rusange.
Umwe mu bana bo mu muryango ‘’Future hope association’’ ukorana n’umuryango ‘’Umva nshuti Ministries’’ yavuze ko wamufashije kuva mu ngeso mbi zo mu muhanda, ubu ngo akaba ari umuntu ufite icyo yimariye.
Umuryango ‘’Umva nshuti Ministries’’ watangiriye muri kaminuza Nkuru y’u Rwanda muri 2002 . Ufite abanyamuryango bagera kuri 300 ukorera muri za kaminuza zitandukanye zo mu gihugu. Ibikorwa byayo bishingiye muri za gahunda 2 arizo ‘’ikiruta ikindi’’ ihuza ijambo ry’Imana n’ibikorwa by’iterambere hamwe na gahunda ya ‘’Tour a life’’ ireba abana bafite imyaka iri hagati yi 7 na 18 ikabagisha kwigirira icyizere ndetse bakanabigisha n’indi mishinga ibafasha kwiteza imbere no guteza imbere igihugu muri rusange.
Consolate Kamagajo