R
B
A
Rwanda Broadcasting Agency
      

 

Viewed 288 Times

15-01-2013
Mu kwitegura Umunsi w'Intwari, Abanyarwanda bazashishikarizwa kwihesha agaciro

Abagize Urwego rw’igihugu rushinzwe Intwari z’igihugu, imidari n’impeta by’ishimwe, kuri uyu wa kabiri bagiranye ikiganiro n’abanyamakuru mu rwego rwo gutegura kwizihiza ku nshuro ya 19 umunsi ngarukamwaka w’intwari uba buri tariki ya 1 Gashyantare.

Mu kiganiro n’abanyamakuru, abagize Urwego rw’igihugu rushinzwe Intwari z’igihugu, imidari n’impeta by’ishimwe, bongeye gusobanura akamaro ku munsi w’intwari witegurwa ku ya 1 Gashyantare, mu kugaragaza, gushima, gushimira no kurata Abanyarwanda cyangwa abanyamahanga baranzwe n’ubutwari n’ibindi bikorwa bihebuje byagiriye u Rwanda akamaro ku buryo biba urugero rwiza.

Dr Augustin Iyamuremye ukuriye Urwego rw’igihugu rushinzwe Intwari z’igihugu, imidari n’impeta by’ishimwe, yavuze ko umunsi w’intwari uzabanzirizwa n’icyumweru kizarangwa guhera tariki 25 kugera tariki 31 Mutarama n’ibiganiro bikubiyemo ubutumwa bwo gushishikariza Abanyarwanda kwihesha agaciro bigaragarira mu gukunda igihugu, kucyitangira, kwitangira abandi no gukurikiza urugero rw’ibikorwa byiza byaranze intwari, ibiganiro bizatangirwa ku rwego rw’ibanze, mu bigo bya leta n’iby’abikorera, mu mashuri yisumbuye n’amakuru, amaradiyo na televiziyo y’ u Rwanda.

Bimwe mu bibazo byabajijwe n’abanyamakuru, ni uko kuba uyu munsi usigaye wizihirizwa ku rwego rw’ibanze mu midugudu, bitawutesha agaciro; aha chairman w’ Urwego rw’igihugu rushinzwe Intwari z’igihugu, imidari n’impeta by’ishimwe, Dr Augustin Iyamuremye yavuze ko  ahubwo ubu ari uburyo bwiza bwo kwegereza abaturage mu mudugudu uyu munsi kandi ko bitabujije ko byanabera kuri stade igihe hari abagiye kwambikwa imidari y’ishimwe.

Umunsi w’intwari ku nshuro ya 19 uzizihirizwa mu midugudu, ufite insanganyamatsiko igira iti: ”Ubutwari ni Ishingiro ry’Agaciro n’Iterambere”.

Kugeza ubu mu nzego z’intwari z’u Rwanda, harimo Imanzi, Imena n’Ingenzi.

Rukundo Jean Baptiste

Ibitekerezo

    Igitekerezo cyawe kuri iyi nkuru