R
B
A
Rwanda Broadcasting Agency
      

 

Viewed 188 Times

05-02-2013
Ambasaderi HATANAKA yishimiye imikoraniye yagiranye na Minisiteri y'Ingabo

Ministri w’ingabo z’u Rwanda, Gen James KABAREBE, kuri uyu wa kabiri yakiriye mu biro bye Ambassaderi w’u Buyapani ucyuye igihe mu Rwanda, Ambasaderi Kunio HATANAKA, wari uje kumusezeraho nyuma y’igihe kigera ku myaka itatu yari amaze ahagarariye u Buyapani mu Rwanda. By’umwihariko iki gihugu kikaba gifite ibikorwa giteramo inkunga ministeri y’ingabo binyuze mu kigo cy’amahugurwa mu by’umutekano cya Rwanda Peace Academy.

Yakirwa na ministiri w’ingabo, Gen. James KABAREBE,  Ambasaderi HATANAKA yavuze ko atagombaga gusubira mu gihugu cye, adasezeye ku bahagarariye minisiteri y’ingabo, cyane ko mu myaka itatu amaze ahagarariye igihugu cy’u Buyapani mu Rwanda, bakoranye imirimo myinshi n’iyi ministeri.

“Naje hano gusezera minisitiri w’ingabo n’abo bakorana, kuko nahamagawe gusubira I Tokyo, kandi kuva igihe twatangiriye ubufatanye hagati y’igihugu cy’u Buyapani na ministeri y’ingabo binyuze mu kigo cy’amahugurwa mu bijyanye n’umutekano cya Rwanda Peace Academy, ubu bufatanye bwabaye bwiza, kandi byari byiza ko mbishimira ministiri w’ingabo mbere y’uko nerekeza I Tokyo”.

Ministiri w’ingabo Gen James Kabareba, yashimiye Ambassaderi Kunio Hatanaka kuba yaragize uruhare rugaragara ku bufatanye bwiza burangwa hagati ya ministeri y’ ingabo n’igihugu cy’u Buyapani binyuze muri ambasade yabo ikorera mu Rwanda, nk’uko byasobanuwe n’umuvugizi w’ingabo Brig. Gen. Josepf Nzabamwita.

Ati: “Muri iyo myaka itatu igihugu cy’u Buyapani babicishije muri ambasade yabo hano mu Rwanda, dufitanye imikoranire myiza na minisiteri y’ingabo, idutera inkunga mu bikorwa bya Rwanda peace academy, bityo ministre yashimiye ambasaderi kuba yarabigizemo uruhare ku giti cye, akaba anagiye twujuje inyubako ya Rwanda peace academy, izadufasha mu bikorwa by’amahugurwa y’ibikorwa by’amahoro, nk’uko mubizi u Rwanda rutangamo inkunga mu kugarura amahoro hirya no hino ku isi”.

Ambassaderi Kunio Hatanaka, yari amaze imyaka itatu ahagarariye igihugu cye cy’u Buyapani mu Rwanda, gusa ntiharatangazwa undi uzamusimbura kuri uyu mwanya.

Rukundo Jean Baptiste

Ibitekerezo

    Igitekerezo cyawe kuri iyi nkuru