R
B
A
Rwanda Broadcasting Agency
      

 

Viewed 305 Times

05-02-2013
Inteko Ishinga Amategeko yasuzumye itegeko rigenga ubutaka

Ubutaka bw’abatuye mu midugudu ubundi bwari mu mutungo rusange w’akarere buzegurirwa ababutuye kugirango babashe kubugiraho uruhare. Ibi bikubiye mu mushinga w’itegeko rigenga ubutaka mu Rwanda wongeye gusuzumwa kuri uyu wa kabiri na Komisiyo y’ubuhinzi, ubworozi n’ibidukikije mu nteko ishinga amategeko, umutwe w’abadepite.

Uyu mushinga w’itegeko rigenga ubutaka mu Rwanda ugamije gukuraho itegeko ngenga no 08/2005 ryo kuwa 14 Nyakanga 2005. Nk’uko byasobanuwe na presida wa komosiyo y’ubuhinzi, ubworozi n’ibidukikije mu nteko ishinga amategeko umutwe w’abadepite, Désire Nyandwi, ngo Itegeko nshinga ryo 2010 mu ngingo ya 222 riteganya ko amategeko ngenga adateganywa n’itegeko nshinga mu myaka 3 azaba yahindutse amategeko asanzwe akaba ariyo mpamvu itegeko ry’butaka riri kuvugururwa kugirango rihuzwe n’itegekonshinga ndeste n’igihe tugezemo kandi n’ibirimo bitanditse neza bikosorwe .

Uyu mushinga w’itegeko uteganya ko ubutaka bw’abatuye mu midugudu ubundi bwari mu mutungo rusange w’akarere ku buryo ababutuye batabugiraho uburenganzira ngo babe banabutangaho ingwate, noneho bashobora kubugiraho uruhare nk’uko bisobanurwa na presida wa komosiyo y’ubuhinzi, ubworozi n’ibidukikije mu nteko ishinga amategeko umutwe w’abadepite, Désire Nyandwi.

“Abantu batuye mu midugugdu babarizwaga mu mutungo rusange w’akarere, ariko ubu babivanyemo kugirango na babandi batuye mu midugugdu bagire uruhare ku butaka bahawe muri ya midugudu yari yagizwe umutungo rusange w’akarere”.

Indi ngingo yatinzweho ni ijyanye n’ubukode bw’ubutaka mu gihe kirambye haba ku banyarwanda no ku banyamahanga, aho bamwe bavugaga ko abanyamahanga bahabwa amasezerano y’ubukode amara imyaka 49 yashira bagasaba ko yakongererwa bitaba ibyo bakamburwa ubwo butaka nyamara ku mwenegihugu atariko bimeze.  Aha presida wa komosiyo y’ubuhinzi, ubworozi n’ibidukikije mu nteko ishinga amategeko umutwe w’abadepite, Désire Nyandwi, yavuze ko mu mikoreshereze y’ubutaka, abenegihugu n’abanyamahanga bafite uko bafatwa ariko bitavuze ko igihugu kiba cyanze abanyamahanga.

“Mu mikoreshereze y’ubutaka hari ukuntu abanyagihugu bafatwa hari n’uko abanyamahanga bafatwa si ukuvuga ko igihugu kiba cyanze abanyamahanga ariko mu mikoreshereze y’ubutaka hari ibyo bagomba kubahiriza nta kintu rero mbnba kibi kirimo, cyane cyane ko mu Rwanda rwacu dukeneye abashoramari banyuranye ariko niba uri umushoramari ntushobora kuvuga ngo nkore ibyo nshatse uzaza ukurikize amategeko igihugu kigenderaho”.

Ku kibazo cy’imitungo y’ibigo bimwe na bimwe usanga bikorera mu nyubako imwe bigatera amakimbirane aho buri kigo kiba kiyiyitirira, Didier Giscar Sagashya, yavuze ko Rwanda Housing Authority iri kubarura ibigo bifite ibibazo nk’ibyo ku buryo izabishyikiriza abaministre bafite ibyo bigo mu nshingano zabo kugirango bikemurwe.

Florence Kankwanzi

Ibitekerezo

    Igitekerezo cyawe kuri iyi nkuru