R
B
A
Rwanda Broadcasting Agency
      

 

Viewed 354 Times

06-02-2013
Imyambarire y'abamotari ntivugwaho rumwe n'abo bireba

Umujyi wa Kigali uratangaza ko guhera kuri uyu wa Gatatu nta mumotari utwara abagenzi ku ipikipiki uzemererwa gukora adafite umwambaro mushya umuranga. Nyamara aba batwara abagenzi ku mapikipiki bavuga ko iyo myambaro ibangamiye imikorere yabo kuko ishyuha, ikabanyagiza ndetse ikanacika ubusa, kuko bemeza ko iya mbere yatangiye gucika itamaze amezi 4.

Iyo witegereje abatwara abagenzi ku mapikipiki mu mujyi wa Kigali usanga bambaye imyenda ibaranga itandukanye. Hari abafite iy’ubururu igaragara ko ari mishya y’amajaketi, abandi bakagira iy’amajire y’icyatsi kibisi n’umuhondo cyangwa ubururu n’umutuku bitewe na koperative babarizwamo. Aka kajagari mu myambarire abamotari ntibakavugaho rumwe n’ubuyobozi bwabo ndetse n’Umujyi wa Kigali. Hari abavuga ko yashize kubera kuba mike, nyamara ku makoperative bemeza ko ihari ihagije. Ikigaragara ni uko batayishimiye kuko ngo ishyuha, ikabanyagiza ndetse ngo icika itamaze igihe.

Ndayizeye Abdulkarim uyobora koperative y’abamotari ya Nyabugogo COTAMONYA avuga ko imiterere y’iyi myenda ituma kubakura kuri jire zishaje byarabagoye.

Umwambaro w’abamotari ugenwa n’Umujyi wa Kigali nk’uko biteganywa n’amabwiriza y’inama njyanama. Ngo bawumvikanaho ariko na police n’abahagarariye abamotari. Madame Vestine Mukeshimana umuyobozi w’ishami ry’imiyoborere myiza unafite mu nshingano urubyiruko avuga ko kugira ngo uyu mwambaro uhinduke, bisaba nibura amezi 6 kuko bumvikanye na Tigo ko ari bwo yajya iwuhindura nk’umuterankunga w’iki gikorwa.

Ku bijyanye n’uko iyi myambaro yaba yari mike, yemeza ko atari byo kuko bakoresheje ihagije bateganya ko hagenda haza abandi bamotari bashya. N’ubwo hari abatarayibona kuri uyu wa 3 nta mumotari uzinjira mu muhanda atawambaye.

Kuri iki cy’uko iyi myambaro yaba yaragurishijwe abadafite za permis, umuyobozi wa FERWACOTAMO Evode Nzitunga kuri telephone yatubwiye ko hari aho byabaye ariko birakosorwa, ko abadafite aya majaketi ari abayanze, abandi bakaba bazibitse. Hari n’abo koperative zafatiranye ngo babanze bakemure ibibazo bafitanye nazo birimo amadeni, nabyo ngo birimo gukosorwa bose bazayibona kandi ku buntu.

N’ubwo aya majaketi mashya yari yazanywe kugira ngo abamotari bagaragare neza, ikibazo cy’isuku nke ku mubiri no ku myambaro ndetse n’ingofero z’abagenzi gikomeje kugaragara ko kitarakemuka, ari yo mpamvu umujyi ubasaba gushyiramo ingufu n’abagenzi bagakoresha utunozasuku birinda uwo mwanda. Abamotari bavuga ko no kuba bahabwa umwenda umwe bahoramo uri mu bibateza uwo mwanda.

Kugeza ubu mu mujyi wa Kigali hakorera abamotari bagera ku bihumbi 11, babarizwa muri FERWACOTAMO igizwe n’amakoperative 17 na SYTRAMORWA igizwe n’ama zone 6.

Gratien HAKORIMANA

Ibitekerezo

    Igitekerezo cyawe kuri iyi nkuru