Guverinoma yu Rwanda igiye gushyira imbaraga mu bikorwa by\'ubuhinzi no gukwirakwiza amashanyarazi
Usibye ibyo guverinoma, yagezeho Ministiri w'intebe yagejeje ku banyarwanda ibyo guverinoma izashyiramo imbaraga mu myaka itatu iri imbere, harimo imigendekere myiza y'igihembwe cy'ubuhinzi, ubuso, inyongeramusaruro, n'imbuto, kuvugurura ubucukuzi n'imicungire y'amabuye y'agaciro, kongera umuriro w'amashanyarazi, no gushyira kuri buri mihanda yubakwa amatara, imitangire ya serivisi, kwegereza abaturage ikoranabuhanga kugirango barusheho kurikoresha mu kwiteza imbere, kwihutisha imanza no kurangiza izaciwe, kuzamura urwego rw'imicungire myiza y'umutungo wa leta no gukurikirana abanyereje uyu mutungo, no gutegura inama y'igihugu y'umushyikirano.